AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Burundi : Abakinnyi 11 n’umutoza bakubutse i Kigali baraye ku Kibuga cy’Indege babuze ayo kwisuzumisha COVID

Burundi : Abakinnyi 11 n’umutoza bakubutse i Kigali baraye ku Kibuga cy’Indege babuze ayo kwisuzumisha COVID
21-09-2021 saa 15:16' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1411 | Ibitekerezo

Abakinnyi 11 b’ikipe y’Igihugu y’u Burundi y’abagore bavuye muri shampiyona ya Afurika ya Volleyball yaberaga i Kigali, baraye ku kibuga cy’Indege cy’i Bujumbura iwabo mu Burundi nyuma y’uko habuze ubwishyu bw’ibizamini bya COVID-19.

Ikinyamakuru gikomeye mu Burundi kitwa Ikiriho, cyatangaje ko abaraye ku Kibuga cy’indege cya Bujumbura aria bantu 11 muri 16 bari mu Rwanda muri iriya mikino yasojwe kuri iki Cyumweru tariki 19 Nzeri 2021.

Ngo bane muri bo babuze uko babigenza bemera kwikoramo biyishyurira ikiguzi cy’ibizamini mu gihe abaraye ku Kibuga cy’indege barimo n’umutoza w’iriya kipe.

Ubwo bariya barundikazi bageraga ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura, bamwe muri bo banze kwiyishyurira mu gihe bari bahagarariye Igihugu cyabo muri ririya rushanwa.

Babitangaje nyuma y’uko Ishyirahamwe rya Volleyball muri kiriya gihugu ritangarije ko ridafite amafaranga yo kwishyurira bariya bakinnyi bityo ko bakwiye kwiyishyurira.

Ikipe y’u Burundi itarahiriwe na ririya rushanwa ryegukanywe na Cameroun, yatsinzwe imikino yose uko ari itatu yakinnye aho yose yayitsinzwe ku maseti atatu ku busa.

Icyakora ishyirahamwe rya Volleyball mu Burundi ryagombaga kwishyura abagize iriya kipe ibijyanye n’ibipimo bya COVID-19 mu gihe u Rwanda rwishyuye ibindi birimo ingendo mu gihe bari i Kigali muri ririya rushanwa.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA