Umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu (Amavubi), Kwizera Olivier ntiyemerewe gukina umukino uhuza u Rwanda na Mozambique nk’uko byatangajwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF.
CAF ivuga ko Kwizera Olivier atemerewe gukina uyu mukino kubera ikarita itukura yabonye muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroon.
Byari biteganyijwe ko Kwizera Olivier ari we ubaza mu kibuga mu mukino uba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Werurwe 2021.
Mashami Vincent ubu asigaranye amahitamo atatu hagati ya Emery Mvuyekure, Ndayishimiye Eric alias Bakame ndetse na Rwabugiri Umar bamaze iminsi bari mu mwiherero.
Abakinnyi b’ikipe y’Amavubi batemerwe gukira uyu mukino babaye babiri nyuma ya Niyonzima Ally na we wahawe ikarita itukura mu mukino wahuje Amavubi na Cap Vert.
Ikipe y’u Rwanda isabwa gutsinda imikino ibiri ifite irimo uyu uteganyijwe uyu munsi, ni yo ya nyuma mu itsinda F, ikaba ifite amanota abiri.
Irakira umukino w’uyu munsi kandi idafite myugariro Rwatubyaye Abdul na Muhire Kevin bangiwe n’amakipe yabo kuza gukinira ikipe y’Igihugu.
Mashami Vincent aherutse kuvuga ko kuba bariya bakinnyi babiri bataraje bidakwiye kuba ikibazo kiremereye kuko n’abakinnyi bahari biteguye kandi ko bafite imbaraga kuko baherutse gukina na CHAN banitwayemo neza.
UKWEZI.RW