Mu irushanwa Nyafurika CAF Confederation Cup, ikipe ya AS Kigali yanyagiye Olympique de Missiri yo mu birwa bya Comores ibitego 6-0 birimo icya Biramahire Abeddy ufite umugore wenda kwibaruka akimutura ashyira ballon mu mupira yari yambaye agaragaza ko akimutuye.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu,tariki 18 Nzeri 2021, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, AS Kigali na Olympique de Missiri zarimo zishaka uzakomeza mu cyiciro gikurikiraho mu majonjora yo kujya mu matsinda ya.
Umukino ubanza wari wabereye mu birwa bya Comores, aho umukino wari warangiye AS Kigali ikuyeyo insinzi ku bitego 2-1.
Ni umukino watangiranye imbaraga, gusa AS Kigali bikagaragara ko iri hejuru kurusha Olympique de Missiri, ibi byaje kwigaragaza ku munota wa 25 aho Kwizera Pierrot yaje kuba afasha ikipe y’abanyamujyi kuguma mu nzira nziza yo gukomeza afungura amazamu, ni kumupira yari ahawe na Mugheni Fabrice.
Icyizere cyari kimaze kwiyongera maze mbere yo gusoza igice cya mbere Niyibizi Ramadhan na Abubakar Lawal bafasha AS Kigali kujya mu kiruhuko bizeye gukomeza kuko byasabaga Olyimpic de Missiri gutsinda ibitego bitanu AS Kigali idakozemo kugiramo ikomeze mu kindi kiciro.
Igice cya kabiri cyaje gutangira ariko abanyamujyi bakomeza intego yo gutaha izamu ry’abo mu birwa, ibi byaje gushimangirwa n’abakinnyi nka Biramahire Abbedy wari winjiye mu kibuga asimbuye kubona igitego cya kane.
Uyu musore unitegura kubyarana n’umukunzi we, yishimiye iki gitego ashyira ballon mu mupira yari yambaye agaragaza ko kiriya gitego agituye uwo mugore we.
Umukino ukaba warangiye AS Kigali isezereye Olympique de Missiri-Sima yo mu birwa bya Comores ibitego 8-1 mu mikino yombi.
Umukino wo mu cyiciro gikurikira AS Kigali ikazacakirana na Club Motema Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kwezi gutaha. Umutoza Eric Nshimiyimana akaba asabwa kuwutsinda kugirango akomeze mu matsinda ya CAF Confederation Cup.
UKWEZI.RW