Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo imikino y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) itangire gukinirwa muri Cameroun, hari impungenge z’uko ikipe y’igihugu Amavubi atazitabira bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyatangiye kuvugwa muri iki gihugu.
Kuri uyu wa Gatanu Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Cameroun mu itangazo ryayo yatangaje ko muri iki gihugu hagaragaye umurwayi urwaye Coronavirus, uyu akaba ari umufaransa w’imyaka 58 wageze muri Cameroun mu murwa mukuru Yaounde tariki 24 Gashyantare 2020.
Iri tangazo ryatumye benshi bibaza niba iyi mikino ya CHAN 2020 idashobora kuzaburizwamo cyangwa ibihugu bimwe na bimwe harimpo n’u Rwanda ntibyitabire kubera guterwa ubwoba n’iki cyorezo gikomeje guhitana umubare w’abatari bake ku isi.
Ku munsi w’ejo nibwo minisiteri ya Siporo yakoranye inama n’amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda maze hemezwa ko amakipe ajya guhagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga yakwirinda kuzajya mubihugu bivugwamo iki cyorezo cya Covid-19, iyi ikaba yaba impamvu ituma ikipe y’igihugu Amavubi itazitabira iri rushanwa rigomba gutangira tariki ya 4 Mata 2020 rikazarangira tariki 26 Mata 2020.
Muri iyi nama kandi hemejwe ko mu mikino n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi hagomba gushyirwaho uburyo bworohereza abantu kugira isuku no kubakangurira kwirinda iki cyorezo.
Ni mugihe mu bindi bihugu bitandukanye imikino ya za shampiyona isigaye ikinwa mu muhezo nta bafana bari ku bibuga naho mu Bushinwa no mu Butaliyani ibikorwa by’imikino byose ikaba byarahagaritswe.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu 16 bifite itike yo kuzakina imikino ya CHAN 2020 rukaba ruri mu itsinda C ah oruri kumwe na Uganda, Maroc na Togo.
Ikipe y’igihugu ishobora kutazitabira imikino ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun