AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Cristiano yagaragaje yishimana na Real Madrid yari imaze gutsinda Barcelona

Cristiano yagaragaje yishimana na Real Madrid yari imaze gutsinda Barcelona
2-03-2020 saa 14:56' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 1041 | Ibitekerezo

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru nibwo amakipe abiri y’ibigugu ku isi, Real Madrid na FC Barcelona yaraye ahuriye mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne maze Real Madrid yandagaza Barcelona ibitego 2-0. Ni umukino rutahizamu Cristiano Ronaldo wahoze akinira iyi kipe yo mu bwami bwa Madrid yagaragayemo yishimira intsinzi yayo dore ko yari yaje no kwihera ijisho aho iyi kipe ikina.

Cristiano Ronaldo yagaragaye muri sitade Santiago Bernabeu Real Madrid yari yakiriyeho FC Barcelona ubwo yari yaje gushyigikira ikipe yahoze akinira ndetse anubakiramo amateka akesha kuba ari mu bakinnyi ba mbere b’ibihangange ku isi kugeza ubu mbere y’uko ayivamo akajya gukinira Juventus de Turin mu Butaliyani muri 2018.

Ni ubwa mbere Ronaldo yari agarutse kuri sitade Santiago Bernabeu ya Real Madrid yahoze akinira cyane ko akunda kugaragara avuga ko i Madrid ari mu rugo bitewe n’uko yahakiniye imyaka myinshi.

Uyu mukino wa mbere uhuruza imbaga y’abantu benshi ku isi uzwi ku izina rya El Classico warangiye Real Madrid yegukanye intsinzi y’ibitego 2 ku busa bwa FC Barcelona maze yongera kwisubiza icyubahiro dore ko itaherukaga kuyitsinda maze bituma Cristiano yongera kwishimira imbere ya Lionel Messi bahoze bahanganye muri shampiyona ya Epagne (La Liga) ari nako asangira ibyishimo n’abafana ba Madrid bamwakiranye urugwiro.

Amwe mu mafoto n’amashusho yagaragaye ku rukuta rwa Twitter rw’ikipe ya Real Madrid yafatiwe muri iyi sitade agaragaza Cristiano Roanldo akoma amashyi yishimira igitego cyatsinzwe na Vinicius Junior maze akakishimira mu buryo busa n’ubwo Cristiano akunda kwishimamo iyo amaze gutsinda igitego.

Cristiano Ronaldo yakiniye Real Madrid imyaka 9 ayikinira imikino 438 atsindamo ibitego 450 anatwarana nayo ibikombe bitandukanye byiganjemo ibya shampiyona na UEFA Champions League n’ibindi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA