AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Cyera kabaye Rayon Sports yemeye ko yagurshije Rutanga Eric

Cyera kabaye Rayon Sports yemeye ko yagurshije Rutanga Eric
24-08-2020 saa 14:45' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2210 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko binyuze mu bwumvikane bwabayeho hagati yabo n’ikipe ya Police FC bemeye kugurisha uwari kapiteni Rutanga Eric.

Muri Gicurasi 2020, nibwo Police FC yatangaje ko yasinyishije uyu myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso, Rutanga Eric , amasezerano yo kuyikinira imyaka ibiri.

Nyuma y’uko aya makuru atangajwe na Police FC ariko ikipe ya Rayon Sports uyu mukinnyi yari anabereye kapiteni yumvikanye itera utwatsi ibyavuzwe na Police FC.

Nyuma byaje kuvugwa ko Rutanga yagombaga kujya muri Yang SC yo muri Tanzania ariko biza kurangira batumvikanye.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Rayon Sports yatangaje kuri Twitter ko uyu mukinnyi ari uwa Police FC.

Ubutumwa bwayo bugira buti “Nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi, Rayon Sports yagurishije Rutanga Eric mu ikipe ya Police FC. Urabeho Rutanga, warakoze ku myaka itatu wadukiniye.”

Rutanga Eric yinjiye muri Rayon Sports mu 2016, avuye muri APR FC.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA