AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

FERWAFA yabujije abakinnyi n’abatoza kongera gusuhuzanya mbere na nyuma y’umukino

FERWAFA yabujije abakinnyi n’abatoza kongera gusuhuzanya mbere na nyuma y’umukino
10-03-2020 saa 09:10' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 297 | Ibitekerezo

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryamaze gushyiraho ingamba n’amabwiriza areba amakipe yose y’abanyamuryango baryo arebana no kwrinda Coronavirus aho abakinnyi abatoza ndetse n’abafana bategetswe kuzajya babanza gukaraba mbere yo kwinjira mu bibuga kandi gusuhuzanya n’intoki bikaba bitemewe haba ku batoza n’abakinnyi ubwabo nk’uko byari bisanzwe bikorwa mbere yo gutangira umukino.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiwe abanyamuryango bose b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(amakipe), bayamenyesheje ko bagomba kubahiriza izo ngamba, zikaba zafashwe hagendewe ku mabwiriza ya Misisitiri w’intebe.

Iyi baruwa iragira iti“ tugendeye ku ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi(COVID-19) hirya no hino ku Isi n’ingamba leta y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyo cyorezo mu Rwanda.

tugendeye ku butumwa bwa Minisitiri w’intebe bwo kuwa 06 Werurwe bujyanye n’icyorezo cya Koronavirusi(COVID-19) ;

Tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyo cyorezo musabwa gukora ibi bikurikira mu mikino mwakiriye yose ku marushanwa ategurwa na FERWAFA :

1. Guteganya uburyo buhagije bwo gukaraba no gusukura intoki hakoreshejwe amazi asukuye n’isabune cyangwa ubundi buryo bwo gusukura intoki(hand sanitizer) aho binjirira ku bibuga byabereyeho imikino.

2. Kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa se bahoberana(abafana, abakinnyi, abatoza). Ferwafa ikaba yatangaje ko ibi bikoresho byose bigomba kuba byageze aho imikino ibera biterenze.”

FERWAFA ifashe izi ngamba mu gihe n’Umujyi wa Kigali wamaze guhagarika ibikorwa byose by’imyidagaduro burimo n’ibitaramo byari biteganyijwe guhera muri Werurwe 2020.

Mu ijoro ryakeye nibwo mu Butaliyani, Komite Olempike yatangaje ko yahagaritse ibikorwa byose by’imikino mu gihugu harimo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru kugeza tariki ya 03 Mata 2020 ubwo iki kibazo kizaba kimaze guhabwa umurongo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA