Rayon Sports yashyizeho Akanama ngishwanama kagizwe n’abahoze bayobora iyi kipe mu bihe byashize barangajwe imbere na Gacinya Chance Denis mu rwego rwo gufasha iyi kipe kwikura mu bibazo irimo muri ibi bihe bya Covid-19 na nyuma yabyo mugihe Munyakazi Sadate yakuwe by’agateganyo ku nshingano ze.
Ibi ni ibyavuye mu nama idasanzwe y’inteko rusange y’iyi kipe yabaye kuri iki Cyumweru hifashishijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nyuma y’uko tariki 09 Gicurasi Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ibihano ryafatiye Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate kubera imyitwarire yagaragaje ku buyobozi bw’iri shyirahamwe ubwo iyi kipe yangaga kwitabira irushanwa ry’Ubutwari 2020 uyu muyobozi akaba yarahagaritswe amezi atandatu mu mupira w’amaguru.
Akanama Ngishwanama kashyizweho mu rwego rwo kuzafasha komite nyoboziiriho ubu kureba imicungire y’ikipe mu bihe bya Covid-19 no gutegura uburyo ikipe izabaho nyuma y’iki cyorezo kanahabwa uburenganzira busesuye bwo guhura n’abandi kabona ko ari ngombwa mu iterambere rya Rayo Sports.
Iyi kipe yatangaje ko Akanama ngishwanama kagizwe n’abantu barindwi aribo Ruhamyambuga Paul, Dr Rwagacondo Emile Claude, Muvunyi Paul, Ngarambe Charles, Ntampaka Theogene, Gacinya Chance Denis na Muhirwa Prosper.
Biravugwa ko Gacinya Chance Denis ashobora kugirwa CEO wa Rayon Sports akaba umukozi uhoraho wayo ushinzwe kumenya ubuzima bwayo bwa buri munsi.
Itangazo ryasohowe n’iyi kipe rivuga ko Aka kanama kazakomeza gukorana na Komite Nyobozi ya Munyakazi Sadate kuzageza ubwo Inteko Rusange izongera guterana ikareba niba kagumaho cyangwa kavanwaho.
Hari kandi amakuru avuga ko aka kanama kayobowe n’abahoze bayobora Rayon Sports kagiye kuba kambuye inshingano Perezida Munyakazi mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo biri muri iyi kipe ariko akaba arakomeza kwitwa Perezida kuzageza igihe hazatorerwa indi komite nyobozi.
Ni mugihe biteganyijwe ko Munyakazi Sadate aza kujuririra ibi bihano cya FERWAFA kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020 ariko mugihe ubujurire bwe bwateshwa agaciro igihano cyo huhagarikwa amezi 6 kikagumaho, Kpmite Nyobozi iraza kuba iyobowe na Muhire Jean Paul wari usanzwe ari Visi Perezida wa Mbere w’iyi kipe.
Rayon Sports yambuye Perezida Munyakazi Sadate inshingano by’agateganyo