Kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2019, shampiyona y’ u Rwanda irakomeza Rayon Sports ihura na Police FC. Uyu mukino uraza kuba ari ishyiraniro kuko iyi shampiyona igeze ahakomeye.
Abatoza ku mpande zombi bafite ishyaka n’ ikizere cyo gutsinda uyu mukino. By’ umwihariko Rayon Sports umugambi ni ukwirinda gukora ikosa ryatuma itakaza umukino n’ umwe mu mikino isigaye.
Umurundi Jules Ukimwengu ukinira Rayon Sports niwe mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi muri iyi shampiyona, ibitego 16. Akurikirwa na Hakizimana Muhadjiri wa APR FC ufite 14 , na Sarpong Michael wa Rayon S. ufite 13.
Ulimwengu yavuze ko abakinnyi ba Rayon S. bahagaze neza ndetse ko n’ umwuka mu rwambariro ari mwiza.
Yongeraho ati “Nishimiye ko ndi gufata ikipe yanjye kubona ibitego, ndashaka ko dukomeza gutsinda tugakusanya amanota menshi ashoboka mu mikino isigaye. Ntidushobora gukora ikosa iryo ariryo ryose”. Niko yabwiye The New Times.
Umukino wa Rayon Sports na Police FC uratangira saa cyenda n’ igice kuri Sitade Amahoro. Rayon Sports nitsinda uyu mukino irasimbura mukeba wayo APR FC ku mwanya wa mbere. Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 n’ amanota 57 APR FC ifite 59.
Roberto Oliveira, utoza Rayon Sports ati “Ulimwengu ni impano idasanzwe. Arafatanya n’ umwataka mugenzi we Sarpong kubona ibitego muri Police”.
Umutoza w’ agateganyo wa Police FC , Maurice ‘Maso’ Nshimiyimana afite icyizere ko abasore be baza gukora neza akazi bashinzwe.
Yagize ati “Turakora uko dushoboye tubone amanota atatu. Abakinnyi bifitiye ikizere kandi bameze neza barabikora.”
Imikino yose iteganyijwe kuri iki Cyumweru
Police vs Rayon 15:30
Espoir vs Bugesera 15:30
Mukura vs Musanze 15:30
Etincelles vs Kirehe 15:30
Sunrise vs Amagaju 15:30.