Isiganwa Mpuzamahanga ribera muri Cameroun ryagombaga gutangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018, ryasubitswe kubera ibibazo by’amikoro y’abaritegura bituma amakipe yari yaryitabiriye azinga utwabo asubira mu gihugu byayo dore ko byamenyekanye yaramaze kuhagera.
Iri rushanwa ryakuweho ku munota wa nyuma bitewe n’ibibazo by’amikoro maze abashinzwe kuritegura bahitamo kurihagarika ku munota wa nyuma aho gutegereza ko ritangira rikazabananira kurisoza.
Iri rushanwa Tour du Cameroun byari biteganyijwe kuzamara iminsi umunani, amakipe yari yaryitabiriye yose yari yamaze kuhagera, ubu arimo kuzinga utwayo kugiora ngo abakinnyi basubire mu bihugu byabo.
Team Rwanda kimwe n’ayandi makipe yari yamaze kugera mu murwa mukuru wa Younde muri iki gihugu aho yari yajyanye abakinnyi batandatu barimo Uwizeyimana Bonaventure, Nsengimana Jean Bosco, Gasore Hategeka, Tuyishimire Ephrem, Ruberwa Jean Damascène na Hadi Janvier ndetse n’umutoza wayo Munyankindi Benoît.
Team Rwanda yahagurutse i Kigali ejo kuwa kane tariki ya 8 Werurwe, irushanwa rikaba rikuweho mu gihe iyi kipe yari yamaze kugera i Yaounde, Umurwa mukuru wa Cameroun, ari nayo mpamvu igiye guhita yikubura igahita igaruka.
Tour du Cameroon y’uyu mwaka yagombaga gukinwamo uduce icyenda, aho irushanwa riheruka ku nshuro yaryo ya 14 ryari ryegukanywe n’umudage HOLLER Nikodemus wari uhanganye cyane na Areruya Joseph muri La Tropicale Amissa Bongo 2017.
Iri siganwa rya Tour du Cameroun ryari rigiye kuba ku nshuro ya 15 rikitabirwa n’ibihugu 10 biturutse hirya no hino muri Afurika ndetse no mu Burayi.