AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Impanuka yangije cyane imodoka ya Bakame wo muri Rayon Sports inakomeretsa mukuru we

Impanuka yangije cyane imodoka ya Bakame wo muri Rayon Sports inakomeretsa mukuru we
27-03-2018 saa 15:40' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 14368 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Werurwe 2018, nibwo mukuru wa Ndayishimiye Eric bakunda kwita Bakame, umunyezamu akaba na Kapiteni w’Ikipe ya Rayon Sports, yakoze impanuka atwaye imodoka y’uyu munyezamu maze imodoka irangirika bikomeye ndetse uyu muvandimwe wa Bakame arakomereka cyane ubu akaba ari mu bitaro.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Ukwezi.com ashimangira ko iyi mpanuka yabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera. Mukuru wa Bakame ni we wakomeretse ubu ari mu bitaro bya Nyamata, imodoka nayo yarangiritse cyane mu buryo bugaragarira amaso.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Mbere ubwo mukuru wa Bakame yavaga i Kigali yerekeza i Nyamata mu Bugesera, mu gihe Bakame we yari yaraye i Nyagatare ari kumwe n’abandi bakinnyi ndetse n’abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports bitegura umukino wa Sun Rise wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 26 Werurwe 2018.

Iyi modoka ni uku yangiritse nyuma yo gukora impanuka

Uyu muvandimwe wa Bakame yari mu modoka ari wenyine, akaba ari nawe wenyine wayikomerekeyemo ahita ajyanwa mu bitaro bya Nyamata aho akomeje gukurikiranwa n’abaganga ngo bamuvure ibyo bikomere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA