AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kazungu Claver ntakiri Umuvugizi wa APR

Kazungu Claver ntakiri Umuvugizi wa APR
19-07-2021 saa 12:29' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1216 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC bwatangaje ko inshingano z’uwari umuvugizi w’iyi kipe zagiye mu z’umuyobozi wungirije wa APR FC, Brig Gen Firmin Bayingana. Ibi bikaba byatumye Kazungu Claver wari umuvugizi yamburwa izo nshingano dore ko n’amasezerano ye yari yarangiye.

Ubuyobozi bwa APR FC butangaza ko bwagennye ubundi buryo amakuru y’ikipe azajya atambutswa buri munsi mu rwego rwo gufasha abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu kumenya amakuru y’ikipe ya buri munsi nk’uko tubikesha ubutumwa bw’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Itangazo ryatambutse ku rubuga rwa APR, rigira riti “Bijyanye no kuvugurura hashyizweho uburyo amakuru y’ikipe n’aya bakunzi bayo yajya atambutswa buri munsi anyujijwe ku rubuga rwayo www.aprfc.rw, ubundi butumwa bukaba bwatambutswa hakoreshejwe imeri y’ikipe administration@aprfc.rw cyagwa se no kuri telefone igendanwa 0788 317 909.”

Rigakomeza rigira riti “Bityo ibikorwa by’ Uwari Umuvugizi wa APR FC byose bikaba bigiye mu nshingano z’umuyobozi wungirije wa APR FC Brg Gen Firmin Bayingana guhera 15 Nyakanga 2021.”

Ayo mavugururwa abaye mu gihe Amasezerano ya bwana KAZUNGU Claver wari Umuvugizi wayo yacyuye igihe muri uku kwezi kwa Nyakanga 2021.

Ni muri rwo rwego ubuyobozi bw’iyi ikipe mu ibaruwa bwashyikirije Kazungu bwamushimiye cyane byimazeyo akazi yakoze keza mu gihe cy’imyaka itanu banaboneraho kumwifuriza amahirwe ahandi azakomereza akazi ndetse abwirwa ko ikipe ubu imufata nk’ umunyamuryango wayo uhoraho.

Brig Gen Firmin Bayingana

Ivomo : APR/Urubuga

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA