AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kenny Gasana ukina Basketball yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda (AMAFOTO)

Kenny Gasana ukina Basketball yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda (AMAFOTO)
24-05-2022 saa 08:46' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1571 | Ibitekerezo

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball Wilson Kenneth Gasana umaze imyaka irenga icumi akinira u Rwanda, yahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki 23/05/2022 Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Umwali Pauline, yakiriye indahiro y’umukinyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball Wilson Kenneth Gasana wahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Kenny Gasana wavukiye muri Amerika akaba anasanzwe afite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze imyaka irenga icumi akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, aho yayikiniye mu marushanwa atandukanye arimo nka Fiba AfroBasket n’izindi.

Uyu mukinnyi Kenny Gasana w’imyaka 37, yiyongereye ku bandi bakinnyi bakiniye amakipe y’igihugu mu mikino itandukanye bagiye bahabwa ubwenegihugu barimo nka rutahizamu w’Amavubi Meddie Kagere wabuhawe muri 2018.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA