AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kiyovu yirukanye Karekezi nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere wa shampiyona

Kiyovu yirukanye Karekezi nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere wa shampiyona
3-05-2021 saa 07:50' | By Editor | Yasomwe n'abantu 583 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Kiyovu Sports bwirukanye uwari umutoza mukuru w’iyi kipe, Karekezi Olivier nyuma y’umukino wa mbere wa shampiyona iyi kipe yatsinzwemo na Rutsiro FC.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru haramutse hacicikana amakuru avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwirukanye uyu mutoza Karekezi Olivier ariko busa kubanza kubihakana.

Itangazo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwabanje gushyira hanze mu masaha ya mu gitondo, ryagiraga riti “Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports buramenyesha abakunzi bayo ko amakuru avuga ko iyi kipe yirukanye umutoza mukuru Olivier Karekezi nta shingiro afite.”

Nyuma y’amasaha agera mu icyenda, ubuyobozi bw’iyi kipe bwongeye gusohora irindi tangazo rimenyesha abakunzi b’iyi kipe ko yamaze gutandukana n’umutoza wayo ngo kuko yarenze ku mabwiriza yahawe amakipe yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Iri tangazo riherekejwe n’ubutumwa bwo kuri Twitter, bugira buti “ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru komite nyobozi ya Kiyovu Sports yateranye ifata umwanzuro wo gusesa amasezerano yari ifitanye n’uyu mutoza.”

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Kiyovu Sports Juvenal Mvukiyehe, hagaragaramo ko iki cyemezo cyaturutse ku kuba Karekezi Olivier yararenze “ku mategeko ngengamyitwarire y’ikipe n’amabwiriza ya FERWAFA n’ay’Igihugu yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.”

Iri tangazo rivuga ko Karekezi Olivier yikuye aho ikipe icumbitse atabiherewe uburenganzira ndetse ngo akaza kubura mu myitozo nta mpamvu.

Tariki 02 Ukwakira 2020 ni bwo Karekezi Olivier yari yashyize umukono ku masezerano yo kuba umutoza mukuru wa Kiyovu Sports.

Icyo gihe iyi kipe yari imaze kubona umuyobozi mushya ari we Juvenal Mvukiyehe, yari yaranaguze abakinnyi bashya barimo Umunyezamu Yves Kimenyi wari umaze igihe asa nk’aho ari we munyezamu wa mbere mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwavugaga ko bufite intego yo kwegukana shampiyona y’uyu mwaka w’imikino ndetse ko bafite icyizere gihagije kubera uburyo bari bubatse ikipe.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA