AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kwishimira igitego mu buryo budasanzwe, kimwe mu byaranze shampiyona y’Ubudage yabimburiye izindi gusubukurwa [AMAFOTO]

Kwishimira igitego mu buryo budasanzwe, kimwe mu byaranze shampiyona y’Ubudage yabimburiye izindi gusubukurwa [AMAFOTO]
17-05-2020 saa 07:57' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 1261 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020 shampiyona y’Ubudage (BundesLiga) yongeye gusubukurwa hakinwa imikino yo ku munsi wa 26 nyuma y’uko yari yahagaze ibura imikino 9 ngo isozwe.

Mu mikino yabaye uyu munsi wari utegerejwe na benshi ni uwahuje Borussia Dortmund na Schalke 04 ukaba warangiye Dortmund ibonye intsinzi y’ibitego 4-0, imikino yose ikaba yabaye mu muhezo nta bafana nk’uko amabwiriza yari yashyizweho abivuga.

Ni umukino uwawurebaga yabonaga ko ibintu byose byabaye bishya ku buryo byari bitandukanye na mbere y’icyorezo cya Covid-19 aho abakinnyi bishimiraga igitego bagahana inkokora cyangwa bagahana intera nta n’umwe ukoze ku wundi. Abasimbura nabo babaga bicaye bahanye intera ya metero hagati yabo kandi bamabaye udupfukamunwa.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Westfalenstadion, Borussia Dortmund yaranzwe no kwiharira umupira ku buryo byagararariye buri wese ko Schalke 04 yari yarushijwe ndetse mu minota 10 ya mbere ibanza yendaga no kubona penaliti ubwo ubwo Jonjo Kenny wa Schalke yakoraga umupira wari uhinduwe na Erling Haaland, ariko ikoranabuhanga rya VAR igaragaza ko yawukoze atabishaka bityo umusifuzi afata icyemezo cyo kutayitanga.

Ku munota wa 29 Dortmund yagunguye amazamu ubwo umukinnyi Thorgan Hazard yatangaga umupira kuri rutahizamu Erling Haaland nawe akaroba umuzamu Markus Schubert wa Shalke. Ikindi gitego cyaje kuboneka ku munota wa 44 gitsinzwe na Raphael Guerreiro ku ikosa ryari rikozwe n’umunyezamu Schubert wateye umupira ntawugeze imbere kuri bagenzi be bajya kuruhuka Dormund ifite ibitego 2-0.

Nyuma y’iminota itatu amakipe yombi avuye kuruhuka, Borussia Dortmund yatsinze igitego cya gatatu ku mupira Julian Brandt yahereje Thorgan Hazard, aroba umunyezamu Schubert byagaragaraga ko uyu mukino wamugoye cyane.

Raphael Guerreiro yaje gushimangira intsinzi ku munota wa 63 ku mupira yari aherejwe na Erling Haaland utarigeze ata ibihe bye byiza bya mbere maze umukino uza kurangira gutyo ku ntsinzi y’ibitego 4 bya Dortmund ku busa bwa Schalke 04.

Borussia Dortmund ihise ikomeza kugira umwanya wa kabiri n’amanota 54 ku mwanya wa kabiri, irushwa inota rimwe na Bayern Munich, yo izakirwa na FC Union Berlin kuri iki Cyumweru tariki 17 Gicurasi.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Augsburg yatsinzwe na Wolfsburg ibitego 2-1, Fortuna Dusseldorf inganya na SC Paderborn 07 ubusa ku busa.

Hoffenheim yatsindiwe mu rugo na Hertha BSC ibitego 3-0 mu gihe RB Leipzig yanganyije na Freiburg igitego 1-1.

Abasimbura bari bicaye bahanye intera kandi bambaye udupfukamunwa

Abanyamakuru bari bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Bishimiraga igitego bahanye intera nta gukoranaho

Erling Haland aracyari mu bihe bye byiza

Banyuzagamo bagakora celebration bakoresheje inkokora


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA