Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri yamaze gusinyira ikipe ya AS Kigali mu gihe byari byaravuzwe cyane ko yamaze kuba umukinyi wa Rayon Sports, aho bivugwa ko yateye umugongo ikipe y’abafana benshi mu gihe yari yaramaze kuyisinyira amasezerano.
Bivugwa ko Hakizimana Muhadjiri yari yaramaze gusinya yagera kuri banki agasanga haburaho miliyni 4,5Frw zose, agahita asubira ku biro bya Rayon Sports akababwirako atabonye amafaranga ye yose uko ari miliyoni 13Frw nkuko bari babyumvikanye.
Muhadjiri yari yumvikanye na Rayon Sports, bitakunda kababera umukinnyi, ibi byaje kurangira bamwijeje ko bazaba bayabonye tariki ya 01 Kanama 2020 gusa umunsi ugera batarayabona.
Nyuma nibwo ubuyobozi bwa AS Kigali bwamenyeko Hakizimana Muhadjiri yananiranywe na Rayon Sports buhita bumwegera baraganira ibiganiro birangira kuri uyu wa Kane ashyize umukono ku masezerano angana n’umwaka umwe wo kuzakinira ikipe y’Umujyi wa Kigali.
Aganira na Radio Isango Star Hakizimana Muhadjiri yatangajeko yifuzaga gukinira ikipe ya Rayon sports ariko bitewe nikibazo cy’amafaranga bitakunze ko abakinira.
Ati “Rayon Sports ni ikipe twavuganye nanjye nifuzaga kuyikinira kuko hari byinshi nashakaga kuyiha, hari abakunzi bayo benshi banyishimira ariko nakazi nanjye nkeneye kwiyubaka. Nibaza ko iyo bazakumpa ibyo bari banyemereye nari kwishimira kuyikinira ariko ntago byakunze Imana ifite impamvu.”
Yahamije kandi ko cheke yacaracaye hirya no hino yari iye koko akomeza avugako AS Kigali yaje imuha byose yari yaremeranyije na Rayon Sports.
Ati “Yego rwose niko byari bimeze nubundi sheke mwarayibonye ibyo byose AS Kigali nayo yarabimpaga kandi bihari ntago nagombaga gutegereza aho bidahari kuko sinzi gahunda y’Imana”
Akomeza avugako ashobora kuba yihuse mucyemeze yafashe ariko ko ntakibazo kirimo kuko contara yasinye ifunguye nta ngingo irimo yamufunga ashakakugenda.
Ati “Njyewe numva ntihuse kuko hari ingingo zirimo zipfasha kuba batapfunga mbonye ikipe muribibihe byakorona nagenda.”
Hakizimana Muhadjiri ni umukinnyi wa AS Kigali, nyuma yo kutumvikana neza na Rayon Sports
Yirinze kugira byinshi atangaza kuri contara ye ariko yavuzeko abonye ikipe yasubiza As Kigali ibyo bamuhaye akagenda, Kandi yirinze kuvuga amafaranga baba baramuhaye ndetse n’umushara azanjya ahembwa gusa biravugwako yaba yahawe na AS Kigali akayabo ka miliyoni 17Frw akazanjya ahabwa umushahara ungana na miliyoni 1,200 000Frw.
Uyu musore yatandukanye na APR FC muri Nyakanga 2019 ari bwo yahitaga yerekeza mu ikipe ya Emirates Club akayisinyira amsezerano y’imyaka itatu.
Akigera muri iyi kipe yarakinaga ndetse ari n’umwe mu nkingi za mwamba z’iyi kipe, kuko buri mukino wose yabaga ari muri 11.
Gusa ibintu byaje guhinduka ubwo iyi kipe yahinduraga umutoza, uwo mutoza mushya ifite ntabwo yigeze yibona muri uyu musore atangira gutakaza umwanya wo gukina, yanakina agakinishwa anyuze ku mpande umwanya Hakizimana atishimiraga nagato kuko hariya hariya iyo uri umunyamahanga ugomba gutsinda ibitego byinshi.
Hakizimana muhadjiri yakiniye ama kipe menshi atandukanye hano mu Rwanda harimo Etincelles (2010-1012), Kiyovu (2012-2015), Mukura Victory Sports (2015-2016), na APR FC (2016-2020).
Hakizimana Muhadjiri azajya yambara numero 10
Yanditswe na Kubananeza Willy Evode