AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Min. Mimosa yizeje Ikipe y’amagare ivuye mu Misiri ko agahimbazamusyi kabageraho vuba

Min. Mimosa yizeje Ikipe y’amagare ivuye mu Misiri ko agahimbazamusyi kabageraho vuba
8-03-2021 saa 16:28' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1224 | Ibitekerezo

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju uyu munsi yakiriye abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’amagare bavuye muri shampiyona Nyafurika yaberaga mu Misiri, abashimira uko bitwaye ndetse abizeza ko agahimbazamusyi kabo kazabageraho vuba.

Minisitiri Mimosa Munyangaju yashimiye Ikipe y’Igihugu y’Amagare ivuye mu Misiri aho yegukanye imidari myinshi 14 irimo n’iya zahabu, ababwira ko insinzi kuri bo imaze kuba icyizere mu Banyarwanda.

Yagize ati ati "Ibyo mwakoze turabibashimira, mwahaye ibyishimo abanyarwanda. Abanyarwanda bose bamaze kumva ko aho mugiye nta mpungenge, ko muzitwara neza."

Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju kandi yamenyesheje abakinnyi ko agahimbazamushyi kamaze kuganirwaho ku rwego rwa Minisiteri ku buryo bazagahabwa bidatinze.

Muri iriya Shampiyona yari yitabiriwe n’Ikipe y’Igihugu y’amagare mu byiciro binyuranye, abakinnyi b’abakobwa b’Abanyarwanda na bo barigaragaje ndetse batwara n’imidari.

Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju yashimye uburyo muri uyu mukino hagaragaramo uruhare rw’abagore, avuga ko ari ibyo kwishimira.

Kapiteni w’Ikipe, Areruya Joseph yavuze ko imidali 14 batwaye idahagije ugereranyije n’ibyo bifuzaga bitewe n’imyiteguro idahagije yatewe na COVID-19, avuga ko hakenewe imyitozo myinshi kugira ngo barusheho kwitegura n’andi marushanwa ategerejwe arimo na Tour du Rwanda iteganyijwe mu mezi macye ari imbere.

Sempoma Felix uherutse guhabwa amasezerano yo kuba Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu, yavuze ko umusaruro bakuye mu Misiri ari mwiza ugereranyije n’imyiteguro yakozwe ariko asaba ko abakinnyi bahabwa ibikoresho bigezweho kugira ngo bashobore guhangana ku rwego rwisumbuyeho.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare, Murenzi Abdallah yashimye Minisiteri ya Siporo ko yatanze ubushobozi bwose bwo gutegura Ikipe kugira ngo yitware neza kandi abakinnyi batanze ibyishimo ku banyarwanda muri iri rusanwa ivuyemo.

Yanavuze kandi ko Minisiteri yamaze gutanga inkunga yo gutegura Tour du Rwanda, akizeza ko abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda biteguye kuzitwara neza kuko hari uburyo bwo kwitegura hakiri kare.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA