AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mugisha Samuel akurikiranyweho gukubita umumotari akamumena ijisho bapfa 400Frw

Mugisha Samuel akurikiranyweho gukubita umumotari akamumena ijisho bapfa 400Frw
22-10-2021 saa 08:34' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1535 | Ibitekerezo

Umukinnyi w’Umukino w’amagare akaba ari n’umwe mu bagize ikipe y’Igihugu anayibereye Kapiteni, Mugisha Samuel yatawe muri yombi akekwaho gukubita no gukomeretsa mu buryo bukabije umumotari.

Uyu musore ubu ukinira La Roche-sur-Yon Vendée Cyclisme yo mu Bufaransa ari mu Rwanda mu biruhuko nyuma yo gusoza shampiyona, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry, yemeje aya makuru, anashimangira ko iperereza ryatangiye.

Yagize ati “Bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, aho mu ijoro ryakeye bakubise Sangwa Olivier usanzwe akora akazi ku gutwara abagenzi kuri moto bishingiye ku makimbirane y’amafaranga y’urugendo batabashije kumvikana.’’

Mugisha Samuel na Muyoboke Ezechiel kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi mu gihe uwahohotewe ari kwitabwaho mu Bitaro bya Kacyiru.

Bivugwa ko uriya mumotari wakubiswe n’abarimo Mugisha Samuel, bamumennye ijisho ubwo bapfaga ibiceri 400 Frw

Mugisha na Muyoboke baramutse bahamwe n’icyaha cyo Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bahanishwa ingingo ya 121 iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA