AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Munyakazi Sadate wa Rayon Sports yasabwe gutumiza inama y’Inteko Rusange mu gihe kitarenze iminsi itanu

Munyakazi Sadate wa Rayon Sports yasabwe gutumiza inama y’Inteko Rusange mu gihe kitarenze iminsi itanu
8-08-2020 saa 15:58' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 841 | Ibitekerezo

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yasabwe n’abanyamuryango bayo gutumiza inama y’Inteko Rusange mu gihe kitarenze iminsi itanu kugira ngo higwe uburyo hakemurwa ibibazo bivugwa mu ikipe.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yanditswe mu izina ry’abanyamuryango ba Rayon Sports ku wa 8 Kanama, basabye Perezida wayo gutumiza inama y’Inteko Rusange kugira ngo ibibazo byagarutsweho mu itangazamakuru bishakirwe umuti.

Bati “Nyuma yo kubona ko nta kigeze gikorwa mu gukemura ibyo bibazo ahubwo hakagaragara ibibazo biri mu muryango wa Rayon Sports birimo gutakaza abakinnyi bari bafitiye akamaro ikipe, gucamo ibice abanyamuryango no guheza zimwe muri za Fan Club.”

“Tubandikiye tubasaba gutumiza inama y’Inteko Rusange idasanzwe mu gihe kitarenze iminsi itanu kuva mubonye iyi baruwa kugira ngo hasuzumwe ibibazo biri mu muryago wa Rayon Sports, binafatirwe umwanzuro.”

Muri iyi nama izaba igamije “Kurebera hamwe ibibazo biri mu muryango wa Rayon Sports n’uburyo bwo kubikemura”, abanyamuryango basabye ko hatumirwamo abashinze umuryango ari nabo basinye ku mategeko shingiro yawo, abawinjiyemo bikurikije amategeko n’abanyamuryango b’icyubahiro.

Hari amakuru avuga ko ku wa Gatanu habaye inama yayobowe n’abarimo Paul Muvunyi na Muhirwa Freddy, akaba ari nayo yafatiwemo icyemezo cyo kwandikira Munyakazi Sadate.

Hemejwe ko handikwa ibaruwa isaba gutumiza inama y’Inteko Rusange, Munyakazi Sadate akayishyikirizwa binyuze ku muhesha w’inkiko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA