AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nabitewe n’uburakari bw’uwari udusagariye-Eto’o wa APR asaba Imbabazi ku kwita abantu ‘Imisega’

Nabitewe n’uburakari bw’uwari udusagariye-Eto’o wa APR asaba Imbabazi ku kwita abantu ‘Imisega’
22-09-2021 saa 14:25' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1301 | Ibitekerezo

Mupenzi Eto ushinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri APR FC, yanditse ibaruwa yo gusaba imbabazi ku mvugo aherutse gukoresha yita abantu ‘Imisega’ aho muri iyo baruwa yavuze ngo icyatumye akoresha iriya mvugo ngo ari “uburakari bw’uwari umaze kumusagarira.

Ni amashusho ye yagaragaye avugamo amagambo atashimishije abantu benshi ubwo ikipe ya APR FC yagarukaga iva muri Djibouti.

Icyo gihe Mupenzi wagaragaye mu mashusho bigaragara ko yabwiraga uwitwa Claire Mama, amubwira ko ntawubuza imbwa kumoka.

Icyo gihe yagize ati “Claire Mama, Claire Mama” undi yahise umubaza ati “bimeze bite ?”, Eto’o yahise amusubiza ati “meze fresh, ntawubuza imimbweti (imbwa) kumoka, ntawubuza imisega kumoka, reka reka ntawayibuza.”

Uyu Mupenzi Eto’o noneho ubu yashyize hanze ibaruwa avugamo ko asaba Imbabazi Abanyarwanda, Ubuyobozi bwa APR n’abakunzi b’umupira by’umwihariko abakunzi b’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Muri iyi baruwa, avugamo ko ko amagambo yavuze nta muntu n’umwe wo mu Rwanda yari agamije gukomeretsa ndetse ko ngo atari ko asanzwe ateye.

Ati “Ahubwo nabitewe n’uburakari bw’umuntu wari usagariye umukinnyi wacu ubwo twari mu rugendo tugaruka i Kigali, ngerageza kumukumira antuka mu rurimi rw’Igifaransa.”

Iyi baruwa isoza igira iti “Nagira ngo mbasabe imbabazi mbikuye ku mutima kandi mbizeza ko amagambo nk’ariya mwanyumviseho, mutazongera kuyanyumvaho ukundi.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA