AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nizeyimana Olivier wari Perezida wa Mukura VS yeguye

Nizeyimana Olivier wari Perezida wa Mukura VS yeguye
13-05-2020 saa 10:09' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 665 | Ibitekerezo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo ikipe ya Mukura Victory Sports yatangaje ko uwari Perezida wayo, Nizeyimana Olivier yeguye ku buyobozi bwayo nyuma yo kumara imyaka igera ku icyenda ayiyobora.

Visi Perezida w’iyi kipe Sakindi Eugene niwe uraza gusigarana ubuyobozi bwa Mukura VS mugihe hategerejwe ko Inteko rusange iterana ikemeza ubwegure bwa Nizeyimana Olivier kaba ari nawe washyikirijwe ubu bwegure.

Hari hashize igihe hasohotse amakuru avuga ko abakinnyi ba Mukura VS bamaze amezi arindwi badahembwa kuko ngo baheruka kubona ikitwa umushahara muri 2019, bikekwa ko iyi yaba iri mu mpamvu ziteye uyu muyobozi kwegura.

Ikipe ya Mukura ibinyujije kuri Twitter yemeje ko yakiriye ubwegure bwa Nizeyimana Olivier aho yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Nizeyimana Olivier yageze muri Mukura muri 2011 akaba yanayiteraga inkunga biciye mu kigo cye cy’ubwikorezi cya Volcano Ltd nk’aho mu mwaka ushize wa 2019 yari yateye iyi kipe inkunga ya miliyoni 81.

Yayifashije kandi kwegukana igikombe cy’amahoro cyatumye ihagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika, CAF Confederation Cup aho yagarukiye mu majonjora ya kabiri.

Kumara amezi menshi ikipe ya Mukura idehemba abakinnyi bayo birakekwa ko ari bimwe mu bitumye Perezida wayo yegura


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA