Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju yasuye abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi aho bari mu mwiherero, ababwira ko nyuma yo kwitwara neza muri CHAN 2020, ubu na bwo Abanyarwanda babahanze amaso kandi babategerejeho intsinzi.
Minisitiri Mimosa yasuye aba basore bitegura umukino uza kubahuza n’Ikipe y’Igihugu ya Mozambique mu masaha macye ari imbere.
Minisitiri Aurore Mimosa wakunze kuganira n’Ikipe y’Igihugu yitabiriye igikombe cya Africa cy’abakina imbere mu bihugu byabo, uyu munsi na bwo yabasuye yongera kubabwira ko Igihugu cyabo kibitezeho instinzi.
Yababwiye ko uko bitwaye muri CHAN bagarukiye muri 1/4 bigashimisha Abanyarwanda, n’ubu bakwiye kongera kubaha ibyishimo kuko babahanze amaso.
Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju yagize ati “Ishyaka n’Ubutwari bibaranga bibageze ku ntsinzi itazibagirana, mwandike amateka uyu munsi.”
Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu, Mashami Vincent na we yizeje Abanyarwanda intsinzi kuko abakinnyi bamaranye iminsi mu mwiherero bose bafite intego yo kwitwara neza muri uyu mukino.
UKWEZI.RW