Nyuma y’uko uwahoze ari umukinnyi w’icyamamare mu ikipe ya Paris Saint Germain, Youri Djorkaeff agiriye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda ishingiye ku masezerano y’ubufatanye igihugu cy’u Rwanda cyasinyanye na Paris Saint Germain, abandi bakinnyi bakomeye nka Neymar Jr na Kylian Mbappe nabo bategerejwe kuzaza mu Rwanda.
Ibi ni ibyatangajwe na Youri Djoerkaeff, umukinnyi wakanyujijeho muri iyi kipe ya PSG yo mu Bufaransa ubu akaba ari mu Rwanda aho yaje kwihera ijisho ibyiza bitatse urw’imisozi igihumbi nk’uko amasezerano ya Visit Rwanda yashyizweho umukono n’ubuyobozi bwa PSG n’u Rwanda rubinyujije mu kigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri stade Amahoro aho yari yasuye abana bakina umupira w’amaguru, Djorkaeff yavuze ko binyuze muri ubu bufatanye mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri abakinnyi ba PSG babiri aribo Neymar na Mbappe bazaba bari mu Rwanda.
Yagize ati "PSG ni ikipe izwi cyane mu mupira w’amaguru ku isi, ikaba yagira uruhare mu kuzamura iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ari nayo mpamvu PSG igiye gutangiza ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rizaba riherereye i Huye".
Yakomeje agira ati : "Tugiye gushaka abana bafite mpano yo gukina umupira w’amaguru, ubundi tuzabahe umwanya n’amahirwe yo kuzamura no guteza imbere impano yabo. Icyo gihe nibwo tuzabona abakinnyi ba Paris Saint Geramain nka Neymar na Mbappe n’abandi baza mu Rwanda."
Youri Djorkaeff ari mu ruzinduko ari kugirira mu Rwanda guhera mu ijoro ryo kuwa Gatandatu w’icyumweru dusoje, ari gukora ibikorwa bitandukanye birimo gusura abana bato bakina umupira w’amaguru mu mujyi wa Kigali bikaba binateganyijwe ko azagirana ibiganiro n’abakunzi b’umupira w’amaguru cyane cyane abafana ba Paris Saint Germain mu Rwanda ndetse akaba azanasura parike y’igihugu y’ibirunga n’iy’Akagera.
Youri Djorkaeff kuri ubu ufite imyaka 51 y’amavuko yakiniye amakipe atandukanye na Strasbourg, AS Monaco, Paris Saint Germain, Inter de Milan n’ayandi anakinira ikipe y’igihugu y’Ubufaransa aho yatwaranye nayo igikombe cy’isi mu 1998, igikombe cy’Uburayi mu 2000 na FIFA Confederations Cup muri 2001.