AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Omborenga wavunikiye mu mukino w’u Rwanda&Uganda azamara ukwezi adakandagira mu kibuga

Omborenga wavunikiye mu mukino w’u Rwanda&Uganda azamara ukwezi adakandagira mu kibuga
14-10-2021 saa 11:32' | By Editor | Yasomwe n'abantu 674 | Ibitekerezo

Myugariro w’iburyo wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu, Omborenga Fitina uherutse kuvunikira mu mukino wahuzaga Amavubi na Uganda Cranes, azamara ibyumweru bine adakina.

Ombolenga Fitina agiye kumara ibyumweru bine atagaragara mu kibuga kubera imvune yagiriye mu mukino Uganda yatsindiyemo u Rwanda 1-0 i Kigali.

Nyuma yo kugirira imvune muri uwo mukino Ombolenga yitaweho n’abaganga basanga yaragize ikibazo mu kagombambari ahabwa ibyumweru bine binatumye atazagaragara mu mukino ikipe ya APR FC izakina na Etoile Du Sahel yo muri Tunisia.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba ikomeje imyiteguro yitegura imikino ya CAF Champions League aho kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 ukwakira iyi kipe igomba gucakirana na Etoile Du Sahel.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA