AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yatangaje ko ubu anafana Paris Saint Germain

Perezida Kagame yatangaje ko ubu anafana Paris Saint Germain
5-09-2021 saa 14:11' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1370 | Ibitekerezo

Perezida Paul Kagame usanzwe akunda ikipe ya Arsenal, yatangaje ko ubu ari n’umukunzi w’ikipe ya Paris Saint Germain iherutse gusinyisha rutahizamu rurangiranwa Lionel Messi.

Perezida Paul Kagame yabitange uyu munsi ku Cyumweru tariki 05 Nzeri 2021 mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA cyagarutse ku ngingo z’inyuranye zirebana n’ubuzima bw’Igihugu, ububanyi n’amahanga ndetse na Politiki y’Igihugu na mpuzamahanga.

Mu minsi ishize ubwo hatangiraga shampiyona yo mu Bwongereza isanzwe ikurikirwa na benshi ku Isi, Perezida Kagame Paul ni umwe mu batarishimiye uko ikipe ya Arsenal yatangiye itsindwa n’ikipe yari ikizamuka mu cyiciro cya mbere.

Perezida Kagame icyo gihe yanyujije ubutumwa kuri Twitter, agaragaza kutishimira umusaruro w’iriya kipe aho yavuze ko bigeze ku rwego rwo kutihanganira, avuga ko hari igikwiye guhinduka.

Perezida Kagame uyu munsi yagarutse kuri iriya kipe asanzwe akunda, avuga kuba yayivaho kuko itsinzwe atabikora kuko ubusanzwe adahunga ibibazo ahubwo ko aharanira uko byakemuka ndetse ko n’intandaro y’umusaruro udashimishije wa Arsenal ishobora kubonerwa umuti.

Gusa yavuze ko ubu hari indi kipe ya kabiri akunda ari yo ya Paris Saint Germain isanzwe na yo ifitanye imikoranire n’u Rwanda yo kwamamaza ubukerarugendo bw’iki gihugu cy’Imisozi igihumbi.

Agaruka ku mpamvu iyi kipe yagiye mu zo akunda, Perezida Kagame yavuze ko uretse kuba ifitanye imikoranire n’u Rwanda ariko ko ifite n’abakinnyi beza.

Ati “Wabonye ko iherutse kuzana Lionel Mess ndetse ikaba ifite na Neymar, Mbappe,…”

Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kuzamura imikino yose bitewe n’ubushobobozi buhari.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA