AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida wa FIFA azatorerwa i Kigali

Perezida wa FIFA  azatorerwa i Kigali
24-06-2022 saa 09:15' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 958 | Ibitekerezo

Hemejwe ko inama y’Inteko rusange ya 73 y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ya 2023 izatorerwamo Perezida wa FIFA izabera mu Rwanda.

Iyi nteko rusange iteganyijwe tariki ya 16 Werurwe 2023 i Kigali mu Rwanda akaba ari ho hazatorerwa perezida wa FIFA uzayiyobora mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere.

Byemejwe nama yahuje abayobozi b’impuzamashyirahamwe z’umupira w’amaguru ku Isi ndetse na Gianni Infantino uyobora FIFA.

Muri iyi nama kandi niho havuye umwanzuro w’uko mu gikombe cy’Isi cya Qatar umubare w’abakinnyi uva kuri 23 ukagera kuri 26.

Gianni Infatino uri mu Rwanda muri CHOGM, aheruka gutangaza ko ubwo manda ye izaba irangiye azongera kwiyamamariza kuyobora FIFA mu yindi myaka 4 iri imbere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA