Nyuma y’uko uwari Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu, Kwizera Olivier atangarije ko asezeye burundu kuri ruhago, abantu benshi barimo ibyamamare mu mupira w’amaguru n’Abanyamakuru bagize icyo bavuga kuri uyu musore w’umunyempano ndetse benshi bamusabye kwisubiraho kuri kiriya cyemezo.
Inkuru yo gusezera kuri ruhago kwa Kwizera Olivier yavuzwe cyane mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Nyakanga mu binyamakuru byinshi binyuranye byo mu Rwanda.
Ni inkuru itarakiriwe neza na bamwe mu basanzwe bakunda ruhago bazi n’imikinire ya Kwizera Olivier ufatwa nk’aho ari we munyezamu mwiza mu Rwanda ariko utaragiye ahirwa kubera imyitwarire ye.
Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Nizeyimana Luqman bakunze kwita Lucky yahise atangiza ubukangurambaga bwo ku mbuga nkoranyambaga yise PleaseGaruka (turakwinginze garuka).
Uyu munyamakuru yashyize ubu butumwa bwa Hashtag #PleaseGaruka, bugira buti “Abashaka ko umuvandimwe #OlivierKwozera agaruka ndabakeneye !! Niba wifuza ko Olivier agaruka mu kibuga dukoreshe iyi Hastag #PleaseGaruka.”
Ubu butumwa buherekejwe n’ifoto yatunganyijwe igaragaza bimwe mu bikorwa Kwizera yagiye afashamo ikipe y’Igihugu, bwagiye bugenderwaho na benshi bagiye bagaragaza ko bifuza ko uyu musore yisubiraho kuri kiriya cyemezo yafashe.
Haruna Niyonzima usanzwe ari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, yagize ati “Murumuna wanjye, ndakwinginze, ndakwinginze, ndakwinginze uracyafite byinshi byo gukora, ngwino dukine umupira, ibibazo byose bizashira, komera muntu wanjye.”
Abandi bakinnyi mu mupira w’amaguru bakinanye na Kwizera Olivier na bo bagize icyo bamusaba nka Usengimana Faustin na we yagize ati “Muvandi uracyafite byinshi byo gukora muri ruhaga nyarwanda n’inyuma yayo #PleaseGaruka."
Umunyezamu mugenzi we, Kimenyi Yves yagize ati "nanjye ubwanjye hari byinshi nashakaga kukwigiraho, ndagusabye garuka muvandi."
Miss Mutesi Jolly na we wemeje ko yatangiye gukunda umupira w’amaguru kubera Kwizera Olivier ubwo yitwaraga neza muri CHAN, yavuze ko ababajwe no kuba uyu munyezamu asezeye.
Miss Jolly yagize ati “mu gihe gito nari ntagiye kuryoherwa n’umupira, yari umwe mu banyezamu nakundaga. Uburyo mbabajwe n’uko ahagaritse gukina, ubu ndemeza ko umupira w’amaguru ari ikiyobyabwenge mu bindi. Nkwifurije amahirwe mu bindi ugiye kugerageza ariko #Garuka.”
Ibindi byamamare bitandukanye birimo abahanzi, abanyamakuru barimo n’ab’ibiganiro by’imikino bakomeje gusaba uriya musore kugaruka muri ruhago.