AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Police FC yahagaritse umutoza nyuma yo gutsindwa na APR no kunganya na Rayon

Police FC yahagaritse umutoza nyuma yo gutsindwa na APR no kunganya na Rayon
15-06-2021 saa 14:35' | By Editor | Yasomwe n'abantu 559 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Police FC, bwahagaritse by’agateganyo umutoza mukuru w’iyi kipe, Haringingo Francis Christian nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe na APR FC bigatuma iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda ikura amaso ku gikombe.

Itangazo rya Polisi FC, rivuga ko iyi kipe yirukanye by’agataganyo Haringingo Francis Christian ndetse n’abamufashaga barimo Rwaka Claude wari umwurungirije na Niyitunga Jean Paul wari umutoza wo kongerera ingufu abakinnyi.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru, CIP Obed Bikorimana rivuga ko aba batoza bahagaritswe kubera umusaruro mucye.

Bahagaritswe nyuma y’igihe gito iyi kipe itsinzwe n’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC iri mu zikiri mu nzira ziganisha ku gikombe.

Police FC ivuga ko iyi kipe isigaje imikino itatu muri Shampiyona, igihe kuba itozwa na Nkotanyi Hitabatuma usanzwe ari umutoza w’Ikipe ya Interforce yo mu kiciro cya kabiri akaba anashinzwe guteza imbere urubyiruko muri Police FC.

Umukino ubanziriza uwo Police FC yatsinzwemo na APR FC 3-0, iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda yari yanganyije na Rayon Sports 1-1.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA