Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA) ryamaze gutangaza ko imikino yari isigaye gukinwa nyuma y’uko shampiyona iba ihagaritswe kubera Coronavirus izasubukurwa igakinwa nta bafana kandi igakinwa amakipe yose acumbikiwe mu ma hoteli ku buryo nta mukinnyi cyangwa umutoza uzaba wemerewe kugera hanze kugirango hirindwe kwanduzanya iki cyorezo.
Byari biteganyijwe ko imikino 10 yari isigaye ngo shampiyona y’Ubwongereza, Premier League y’uyu mwaka irangire izasubukurwa tariki 30 Mata 2020 gusa abategura irushanwa batangaje ko iki gihe gishobora kongerwa kubera ko icyorezo gikomeje gufata indi ntera muri iki gihugu ndetse no ku isi muri rusange.
Ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza ryatangaje hari gahunda ko imikino 10 isigaye ya Premier League izakinwa mu mpeshyi guhera muri Kamena na Nyakanga igakinirwa mu bice bya Midlands na Londres kandi igakinwa nta mufana n’umwe uri muri sitade.
Amakipe yose yaba abakinnyi, abatoza ndetse n’abasifuzi bazacumbikirwa mu mahoteli azaba ari muri ibi bice imikino izakinirwamo bahamare igihe mbere y’uko imikino itangira kuko hoteli zizaba zarakodeshejwe.
Si abo gusa kandi kuko n’abanyamakuru, abafata amashusho kimwe n’abayobozi bazaba bafite inshingano muri iyi mikino bose bazacumbikirwa aha kandi Premier League ikazaba yarakodesheje ibitaro byihariye bizajya biba bifite inshingano zo kuvura abakinnyi bavunitse n’abagiriye ibibazo bikomeye muri iyi mikino.
Intego y’ibi byose ni ukugirango shampiyona irangire ndetse igikombe gihabwe nyiracyo ariko hatagize uwanduza undi icyoreco cya Coronavirus ikomeje kugaragaza ubukana muri iki gihugu kimaze kwandura abasaga ibihumbi 759 ku isi yose.