Abakinnyi n’abandi bakozi b’ikipe ya Rayon Sports bishimiye agahimbazamusyi ka Miliyoni 5 Frw bahawe n’Uruganda rutunganya rukanagurisha ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol rusanzwe ari umuterankunga w’iyi kipe.
Aba bakinnyi bashyikirijwe aka gahimbazamusyi kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2021 nyuma yo kubona itike yo kuzamuka mu makipe umunani azahatanira igikombe cya Shampiyona.
Ubwo imikino y’amatsinda yajyaga gutangira ruriya ruganda rwa Skol rusanzwe ari umuterankunga mukuru wa Rayon Sports, rwari rwemereye abakinnyi kariya gahimbazamusyi ka miliyoni 5 Frw.
Iriya nkuru nziza y’agahimbazamusyi, bayigejejweho tariki 30 Mata 2021 ubwo umuyobozi wa ruriya ruganda yajyanaga na Perezida wa Rayon Sports gusura abakinnyi b’iyi kipe aho bakorera umwiherero.
Icyo gihe kandi bamenyeshejwe ko mu gihe baba batwaye igikombe, bazongererwaho agahimbazamusyi ka Miliyoni 12 Frw.
Rayon Sports yazamutse mu makipe umunani ari yo iyoboye itsinda B n’amanota 9 aho yatsinze imikino ibiri, ikanganya itatu, igatsindwa umwe.
UKWEZI.RW