Ikipe ya Rayon Sports yanyagiriye ikipe ya Kirehe FC ku kibuga cya Nyakarambi ibitego 4 -0 ihita itwara igikombe cya Shampiyona y’ u Rwanda Azam Premier League.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu wari utegerejwe na benshi kuko usobanuye ikintu kinini ku bafana ba APR FC n’ aba Rayon Sports. Ku rutonde rw’ agateganyo rwa Shampiyona Rayon Sports iyiyoboye ifite amanota 69 mu mikino 29, APR FC iri ku mwanya wa 2 ikagira amanota 62 mu mikino 28.
Uyu mukino waranzwe n’ ishyaka ryinshi by’ umwihariko ku ruhande rwa Rayon Sports kuko yari izi neza ko gutsinda uyu mukino biyihesha igikombe cya Shampiyona bidasubirwaho.
Rayon Sports yari yaherekejwe n’imbaga y’abakunzi bayo,yakinnye umukino mwiza cyane wayifashije kunyagira Kirehe FC ibitego 4-0 byatsinzwe na ba rutahizamu bayo babiri bakomeye Jules Ulimwengu na Micheal Sarpong.
Ku munota wa 25 nibwo Umurundi Jules Ulimwengu ukinira Rayon Sports yaguye izamu rya Kirehe. Ku munota wa 38 nibwo Rutahizamu Sarpong Michael yinjije penaliti Rayon Sports iba igize ibitego 2-0.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ibitego 2 bya Rayon Sports -0 bwa Kirehe. Ku munota wa 74 w’ igice cya 2 nibwo Jules Ulimwengu yongeye kureba mu izamu rya Kirehe yinjiza igitego cya 2 muri uyu mukino ari nacyo cya 19 atsinze muri iyi shampiyona.
Ku munota wa 91 w’umukino Sarpong ahererekanya umupira na Rutanga,acenga abakinnyi b’inyuma ba Kirehe FC,atera agashoti gato cyane kajyaga mu izamu,umunyezamu Musoni ananirwa kugafata biba biba bibaye 4-0. Umukino urangira utyo.
Rayon Sports imaze imikino 18 idatsindwa kuko iheruka gutsindwa na Police FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona.Muri iyi mikino yanganyije 2 na AS Kigali ndetse na Bugesera FC.
Uko imikino yabaye uyu munsi yagenze :
Gicumbi FC 3-2 As Muhanga
Etincelles FC 0-1 Mukura VS
As Kigali1 2-2 Police FC_Rwanda
Kirehe FC 0-4 Rayon_sports
Musanze FC 1-1 Bugesera FC