AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rayon isinyanye amasezerano na Kompanyi icuruza imodoka ihita iyiha 2

Rayon isinyanye amasezerano na Kompanyi icuruza imodoka ihita iyiha 2
15-11-2021 saa 14:08' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1972 | Ibitekerezo

Ikipe ya Rayon Sports yasisinyanye amasezerano na Kompanyi ya Tom Transfers itanga serivisi zitandukanye zirimo izo gucuruza imodoka, ihita inayiha imodoka ebyiri nto za Voiture zizajya zifashishwa mu bikorwa bya buri munsi by’iyi kipe.

Tom Transfers ni sosiyete icuruza ikanakodesha imodoka mu Rwanda, yinjiye mu bufatanye n’ikipe ya Rayon Sports bwatumye iyi kipe ihita ibona imodoka ebyir nto.

Aya masezerano yashizweho umukono ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi ku wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021 ku kicaro gikuru cya Tom Transfers giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Bimwe mu biri muri aya masezerano ni uko Rayon Sports yahise ihabwa imodoka 2 zizajya zifashishwa n’abakozi b’iyi kipe mu buzima bwa buri munsi.

Rayon Sports na yo izajya yamamaza ibikorwa by’iyi kompanyi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe no ku bibuga.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe buzakomeza kugira ibiganiro n’iyi kompanyi ku buryo mu minsi iri imbere banavugurura ariya masezerano ku buryo bazabona n’imodoka izajya itwara abakinnyi kuko na yo bayikeneye.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA