AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rubanguka Steven ukina muri Greese na we yageze mu mwiherero w’Amavubi

Rubanguka Steven ukina muri Greese na we yageze mu mwiherero w’Amavubi
18-03-2021 saa 09:06' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1018 | Ibitekerezo

Rubanguka Steven usanzwe akina mu ikipe ya AE Karaiskakis Artas yo muri Greece yageze mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu Amavubi iri kwitegura imikino ibiri.

Rubanguka Steven usanzwe akina hagati mu Ikipe y’Igihugu yaraye ageze mu mwiherero uri kubera i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Uyu musore w’umunyarwanda, biteganyijwe ko uyu munsi aza gukorana na bagenzi be imyitozo iteganyijwe kuza kuba kuri Stade ya Kigali nimugoroba.

Rubanguka Steven aje akurikiye abandi bakinnyi b’Amavubi bakina hanze barimo Kapiteni w’iyi kipe, Haruna Niyonzima wanabimburiye abandi bakina hanze ndetse na Salomon Nirisarike.

Biteganyijwe kandi ko abandi bakinnyi bakina hanze y’igihugu, bakomeza kugera mu mwiherero muri iki cyumweru aho biteganyijwe ko rutahizamu Kagere Meddie aza kuri uyu wa Gatanu.

Abandi bakinnyi barimo nka myugarire Rwatubyaye Abdul ndetse na Muhire Kevin ukina hagati bo batakije kuko amakipe bakinamo yabimanye.

Ikipe y’u Rwanda Amavubi ifite imikino ibiri irimo uwo izakina mu cyumweru gitaha tariki 24 uzayihuza na Mozambique uzabera i Kigali mu Rwanda mu gihe und uzayihuza na Cameroon wo ukazabera muri kiriya gihugu.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA