AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rutahizamu Byiringiro Lague yabatijwe mu mazi magari mbere yo gukora ubukwe

Rutahizamu Byiringiro Lague yabatijwe mu mazi magari mbere yo gukora ubukwe
17-11-2021 saa 12:24' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1025 | Ibitekerezo

Byiringiro Lague usanzwe ari Rutahizamu wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yabatijwe mu mazi magari mu itorero rizamusezeranya we n’umukunzi we Uwase Kelia bagiye kubana nk’umugore n’umugabo.

Ni igikorwa cyabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2021, kibera Nyarutarama.

Lague yabatirijwe mu idini rya Philadelphi Rhema Church rya Kimironko ariko umuhango nyirizina ukaba wabereye muri piscine yo kuri Tennis Club Nyarutarama.

Bibaye nyuma y’uko mu kwezi gushize Byiringiro Lague na Kelia basezeranye imbere y’amategeko, ubukwe bwabo bukaba buzaba tariki ya 4 Ukuboza 2021.

Uyu musore w’imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bitanu muri 2020/21.

Kuri ubu, ntabwo ari gukina nyuma yo gukomereka mu guhanga ubwo u Rwanda rwakinaga na Kenya mu ntangiriro z’uku kwezi.

Byitezwe ko azasubira mu kibuga nyuma y’amezi agera hafi kuri abiri ndetse akaba ashobora kuzajya akina yambaye ‘casque’ kuko igufa ryo mu gahanga ryangiritse.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA