AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rutahizamu Samson Babua yasezeye muri Sunrise FC

Rutahizamu Samson Babua yasezeye muri Sunrise FC
7-05-2020 saa 17:28' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 799 | Ibitekerezo

Rutahizamu uvuka mu gihugu cya Nigeria wakiniraga ikipe ya Sunrise, Samson Babua yasezeye muri iyi kipe yo mu karere ka Nyagatare nyuma y’imyaka ine yari amaze ayikinira.

Omovire Babua Samson mu butumwa yasangije abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko asezeye kuri Sunrise ariko azahora yibuka ibihe byiza yagiriye muri iyi kipe.

Ati “Umwaka w’imikino 2019/2020 urasubitswe , murabeho Sunrise, urabeho Nyagatare, Ndishimira ibihe byiza nagiriye mu ntara y’Iburasirazuba.”

Asezeye muri iyi kipe nyuma y’umunsi umwe Minisiteri ya siporo mu Rwanda isabye amafederasiyo ya siporo yose ko nta bikorwa by’imikino byazongera kuba nibura mbere y’ukwezi kwa munani mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bikaba byatumye shampiyona isubikwa burundu muri uyu mwaka.

Samson Babua yageze muri Sunrise mu mwaka w’imikino wa 2016-2017 avuye mu ikipe ya El Wasta yo mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cya Misiri.

Mu myaka ine yari amaze muri Sunrise yari amaze kuyitsindira ibitego 42 mu marushanwa atandukanye aho yari umwe mu bafite ibitego byinshi muri uyu mwaka wa shampiyona kuko yahagaze ariwe uyoboye n’ibitego 15.

Biravugwa ko hari amakipe atandukanye nka Rayon Sports na Kiyovu arimo kumwifuza gusa we ntiyari yagira icyo abivugaho. Hari kandi n’andi makipe yo muri Tanzania nka Azam FC na Yanga Africans ashobora ku musinyisha ndetse n’indi yo muri Mozambique ku buryo hari amahirwe make yo kuba uyu musore yaguma mu Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA