Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasohoye ingengabihe y’imikino yo guhatanira igikombe cya Shampiyona ya 2021 aho nko mu mikino ya mbere Rayon Sports izahura na As Kigali.
Iyi mikino izakinwa mu byiciro bine, nko mu kiciro cya mbere APR FC iri mu makipe ahagaze neza mu Rwanda, izatangira ihura na Espoir FC.
Muri iyi mikino ya mbere kandi Marines FC izacakirana na Rutsiro mu gihe Police FC izahura n’ikipe iri hagati ya Bugesera FC na Gorilla iza kuboneka bitewe n’uko umukino w’ikirarane uhuza As Muhanga na Bugesera FC ugenda.
UKWEZI.RW