AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Shampiyona iragarutse : Rayon izatangira isakirana na Mukura, APR icakirane na Gicumbi FC

Shampiyona iragarutse : Rayon izatangira isakirana na Mukura, APR icakirane na Gicumbi FC
20-10-2021 saa 16:57' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1148 | Ibitekerezo

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze ingengabihe y’imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere aho Rayon Sports izatangira ikina na Mukura Vs mu naho APR FC itangire ikina na Gicumbi FC yegukanye icyiciro cya kabiri.

Iyi ngengabihe yasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukwakira 2021, igaragaza ko umunsi wa mbere wa Shampiyona ari tariki 30 na 31 Ukwakira 2021 nk’uko nubundi byari byatangajwe.

Ku wa 30 Ukwakira hateganyijwe imikino ine irimo uwo Marine FC izahuramo na Gasogi United ubere kuri Stade Umuganda, SC Kiyovu ihure na Gorilla FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Kuri iyi tariki kandi Rayon Sports izaba yakiriye umukino, izahura na Mukura na bo bakinire kuri stade ya Kigali i Nyamiramo naho Espoir FC ikine na As Kigali mu Karere ka Rusizi.

Bucyeye bwaho nunundi mu mikino y’umunsi wa mbere wa Shamiyona, APR FC izakina na Gicumbi FC, naho Etincelles FC ikine na Rutsiro FC mu gihe Musanze FC izaba yakiriye Bugesera FC kuri stade Ubworoherane.

Etoile de l’Est izaba yongeye guhabwa ikaze mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka 24 yo ibza yakiriye Police FC kuri stade Ubworoherane.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA