Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda izasubukurwa ku wa 15 Mata 2021 ubwo izakinwa mu buryo budasanzwe, amakipe agashyirwa mu matsinda.
Byatangajwe n’Umuvugizu Wungirije w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, Jules Karangwa wavuze ko iri shyirahamwe ryifuje guca umuvuno wo kwihutisha imikino ya Shampiyona kugira ngo bizahure n’ingengabihe ya CAF.
Ngo uyu muvuno ni ugushyira amakipe mu matsinda ku buryo ari mu itsinda rimwe maze abiri ya mbere ahite yinjira muri 1/4 cya nyuma cya Shampiyona.
Ibi bizatuma habaho no guhangana cyane kuko amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma ari yo azahagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF ari yo CAF Champions League na Confederation Cup.
Si ubwa mbere Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yaba ibaye muri ubu buryo kuko mu mwaka w’imikino wa 1989-1999 na bwo yari yakinnwe mu matsinda, ikegukanwa na Kiyovu Sports ubwo yatsindaga 2-1Panthères Noirs.
Mu 1993 na bwo shampiyona yari yakinwe mu matsinda na bwo igikombe gitwarwa na Kiyovu Sports itsinze 3-0 Mukura.
UKWEZI.RW