Umwe mu bakinnyi b’ ibirangirire Afurika yagize, yasabye urubyiruko gukoresha ubwonko cyane agaragaza uko yabukoresheje bikamugira ikirangirire mu Isi.
Didier Drogba yabitangarije mu kiganiro yahaye urubyiruko 10 000 rwa Afurika ruteraniye I Kigali mu Rwanda mu ihuriro ngarukamwaka rihuza urubyiruko ‘Youth Conneckt Africa’.
Drogba yahishuye ko ababyeyi be bamwohereje kwa nyirarume mu Bufaransa afite imyaka 6 akarira yumva adashaka gusiga ababyeyi be muri Cote d’ Ivoire.
Ngo igihe kimwe yagiye kureba aho abasitari bakomeye bakina umupira yumva nawe ashatse kuzamera nkabo, ngo icyo gihe ntabwo yari azi n’ icyo umusitari bivuze.
Mu kiganiro cye hari aho yageze avuga ko umupira w’ amaguru atari umukino, ngo nta n’ ubwo igice kimwe ari akazi, ngo ahubwo ni akazi kuzuye, kandi gahemba neza.
Ati “Igihe kimwe nibajije impamvu ntabonaga kontaro nziza, nsanga ari uko nakiniraga amakipe yo muri Afurika. Ndibwira nti ngomba kuzabona kontaro nziza, kuko simpagarariye Cote d’ Ivoire mpagarariye umugabane wose”.
Yakomeje agira ati “Ubwo nageraga muri Chelsea abantu barabazaga ngo arakina ? Azabishobora se ? José Mourinho arambwira ati ‘Ndagushaka Didier, niba ushaka kuzaba umukinnyi mwiza ngwino unkinire”.
Urubyiruko rwari rufite amatsiko yo kumva impanuro z’ uyu munyabigwi mu mupira w’ amaguru
Yongeyeho ati “Ubwo nakinaga sinakoreshaga amaguru gusa, nakoreshaga ubwoko. Rubyiruko rwa Afurika mukoreshe ubwonko”.
Ati “Tugomba kugira inzozi, ishyaka no gukora cyane kuko kugera ku byiza bisaba gukora cyane. Nagiye muri Chelsea kuko bari bamfitiye icyizere, hari benshi beza bari kugura ariko nabonye ayo mahirwe nyabyaza umusaruro”.
Yashishikarije urubyiruko kujya hanze rugiye kwiga, gushaka ubumenyi, hanyuma rukagaruka rugashora imari mu bihugu byarwo, ku mugabane warwo rukawuzamura.
Drogba w’imyaka 41 yabaye kapiteni wa Côte d’Ivoire ndetse yayitsindiye ibitego byinshi kurusha abandi bakinnyi, by’umwihariko aba umunyabigwi mu ikipe ya Chelsea mu Bwongereza kubera ibyo yayifashije kugeraho mu myaka icyenda yayikiniye.
Drogba kandi yabaye umukinnyi w’umwaka muri Afurika inshuro ebyiri zitandukanye, hagati ya 2006 na 2009.
Didier Drogba yaherukaga mu Rwanda muri 2009 ubwo we na Samuel Eto’o bari mu bukangurambaga bwiswe One Dollar campain bwo gukusanya imisanzu yo kubakira abana barokotse Jenoside yakorewe abatutsi batagiraga aho kuba.