AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Stade u Rwanda rwacungiragaho mu kwakira imikino mpuzamahanga na yo yahagaritswe

Stade u Rwanda rwacungiragaho mu kwakira imikino mpuzamahanga na yo yahagaritswe
18-10-2021 saa 08:58' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1713 | Ibitekerezo

Stade ya Kigali i Nyamirambo yari isanzwe ari yo yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga mu Rwanda, na yo yahagaritswe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) nyuma yo kugaragara ko hari ibyo itujuje.

Itangazo rya CAF ryo kuri uyu wa 17 Ukwakira 2021, rivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igenzura ryakozwe kuri iyi stade harebwa niba yujuje ibisabwa.

Stade ya Kigali yasabwe kuvugurura urwambariro (Dressing Room) rukajyana n’igihe, gutunganya inkingi ziri imbere y’imyanya y’icyubahiro (VIP area) zibangamira abareba umupira no gushyiraho intebe zo kwicaraho aho kugumishaho sima.

Itangazo rya CAF rivuga ko "hashingiwe ku igenzura ryakozwe, stade ikibura byinshi ku bigenderwaho na CAF kugira ngo yemererwe kwakira amarushanwa mpuzamahanga."

Hemejwe ko Stade ya Kigali yahagaritswe ku kwakira imikino mpuzamahanga ihuza ibihugu ndetse n’ihuza amakipe atandukanye.

CAF yavuze ko u Rwanda rwemerewe kuhakirira umukino umwe hagati y’umunsi wa gatanu n’uwa gatandatu mu mikino y’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Yakomeje ivuga ko nyuma y’uwo mukino, Stade ya Kigali izahita ihagarikwa ako kanya ku kwakira amarushanwa y’amakipe y’ibihugu n’aya makipe makuru y’abagabo, yaba aya FIFA cyangwa CAF.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA