AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

TduRwanda : Kigali-Musanze noneho Umunyarwanda aje hafi…Manizabayo abaye uwa 3

TduRwanda : Kigali-Musanze noneho Umunyarwanda aje hafi…Manizabayo abaye uwa 3
5-05-2021 saa 12:37' | By Editor | Yasomwe n'abantu 904 | Ibitekerezo

Mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda, mu gace ka Kigali-Musanze noneho Umunyarwanda aje hafi kuko Manizabayo Eric aje ku mwanya wa gatatu aba Umunyarwanda uje mu myanya 10 ya mbere kuva iri rushanwa ry’uyu mwaka ryatangira.

Aka gace ka Musanze-Kigali, kegukanywe n’Umufaransa Valentin Ferron waje akurikirwa na Pierre Rolland.

Umufaransa Valentin Ferron yahageze ari uwa mbere akoresheje amasaha 3:13’47’’ akaba yahagereye rimwe na Pierre Rolland na we wakoresheje ibihe nk’ibi.

Ku mwanya wa gatatu, haje hakurikira Umunyarwanda Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite ahita aba Umunyarwanda uje hafi kuva iri rushanwa rya 2021 ryatangira.

Umunyarwanda Manizabayo Eric akaba yabaye uwa gatatu akoresheje amasaha 3:13’51’’.

Muri aka gace kari gafite ibilometero 123,9, mu icumi ba mbere kandi hajemo Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco wanigeze kwegukana iri rushanwa ritarazamuka ku rwego rwo hejuru, waje ari ku mwanya wa 7.

Nsengimana Jean Bosco we yakoresheje amasaha 3:14’33’’.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA