AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

U Rwanda rwegukanye umudari wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika mu Misiri

U Rwanda rwegukanye umudari wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika mu Misiri
5-03-2021 saa 16:31' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1139 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatanu Tariki 05 Werurwe 2021, ikipe y’u Rwanda mu mukino w’amagare yegukanye umudari wa Zahabu wegukanywe n’Umunyarwanda Tuyizere Etienne wabaye uwa mbere.

Uyu munsi hakinnye abatarengeje imyaka 18 basiganwa ku ntera y’Ibilometero 84.

U Rwanda rwakinishije ikipe y’ingimbi, rwegukanye umudari wa Zahabu nyuma y’uko Tuyizere Etienne yegukanye umwanya wa mbere.

Kuri iyi ntera y’Ibilometero 84, Tuyizere Etienne yegukanye uyu mwanya wa mbere akoresheje 2h29’25” akaba yaje imbere ho iminota 1’33’’ Umunya-Maroc Sanbouli Mohammed Najib.

Na none kandi umunyarwanda Niyonkuru Samuel yaje ku mwanya wa gatatu yegukana umudari w’Umuringa.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwegukana imidari 11 muri iyi shampiyona Nyafurika.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA