AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umugore w’Umuhanzi Ziggy 55 yatorewe umwanya ukomeye muri Komite Olempike

Umugore w’Umuhanzi Ziggy 55 yatorewe umwanya ukomeye muri Komite Olempike
10-05-2021 saa 12:47' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2997 | Ibitekerezo

Umutoni Salama akaba umugore w’umuhanzi Nshimiyimana Fikiri wamenyekanye cyane nka Ziggy 55 mu itsinda rya The Brothers, ubu ni we Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike mu Rwanda.

Umutoni Salama yatorewe uyu mwanya mu matora yabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje yasize iyi komite Olempike ibonye umuyobozi mushya ari we Uwayo Theogene wayoboraga Ishyirahamwe rya Karate.

Umutoni Salama yegukanye umwanya wa Visi Perezida wa kabiri mu gihe Visi Perezida wa Mbere ari Umuringa Alice.

Umutoni Salama waje aturutse mu mukino wa Basketball, azwi cyane muri uyu mukino anafitemo amateka akomeye dore ko yanakiniye ikipe y’Igihugu y’abagore ndetse n’andi makipe akomeye mu Rwanda.

Uyu mugore wanahembwe nk’umugore w’umuhanga muri Basketball mu Rwanda mu mwaka wa 2006, yatangiye gukina uyu mukino akiri muto aho yigaga muri Collège Apacope de Kigali, aza kujya muri muri Les Hirondelles BBC, Etoile Women Basketball Club, nyuma ni bwo yaje kwerekeza mu ikipe ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yakinaga mu cyiciro cya mbere.

Ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye n’umugabo we Nshimiyimana Fikiri AKA Ziggy 55 uzwi cyane mu ruganda rw’umuziki mu Rwanda ndetse n’itangazamakuru ubu akaba asigaye akora mu rwego rumwe rwa Leta.

Umutoni Salama na Ziggy 55 basezeranye mu rusengero tariki 19 ukwakira 2013.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA