AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyabigwi Jimmy Gatete yahuye na bazina Jimmy Mulisa na Haruna Niyonzima birabarenga

Umunyabigwi Jimmy Gatete yahuye na bazina Jimmy Mulisa na Haruna Niyonzima birabarenga
21-10-2021 saa 08:38' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2975 | Ibitekerezo

Umunyabigwi muri ruhago nyarwanda Jimmy Gatete uzahora mu mitwe y’Abanyarwanda, yagaragaye ari kumwe na mugenzi we Jimmy Mulisa, Eric Nshimiyimana ndetse na Haruna Niyonzima bituma benshi bongera kwibuka uburyohe bwa ruhago.

Ni amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na Jimmy Mulisa ubu usigaye ari umutoza wungirije wa As Kigali.

Aya mafoto agaragaza Jimmy Gatete ari kumwe na bazina we Jimmy Mulisa, Eric Nshimiyimana, Mutarambirwa Djabir ndetse na kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima.

Jimmy Mulisa yahise ashyiraho ubutumwa bugira buti “Ntakintu kinejereje umutima nko kongera kubonana n’inshuti yanjye ya cyera.”

Ibi byatumye benshi mu bakurikirana ruhago banazi amateka ya Jimmy Gatete bagaragaza amarangamutima batewe no kongera kubona uyu mugabo wakanyujijeho muri ruhago nyarwanda.

Umunyamakuru Martin Semukanya wahise wibuka igitego cyatsinzwe na Jimmy Gatete ubwo Amavubi yakinaga na Uganda. Yagize ati “Ni byiza kubabona muri kumwe bitwibutsa ibihe bya ruhago byazamuye ibendera ry’u Rwanda.”

Umunyamakurukazi w’imikino, Mukeshimana Assumpta na we yagize ati “Wow, mumutubwirire azaze no mu Rwanda Abanyarwanda baramukumbuye.”

Bivugwa ko ariya mafoto yafashwe ubwo ikipe ya AS Kigali yerecyezaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino wo kwishyura DCMP mu irushanwa rya CAF Confederations Cup.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA