AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umupfakazi w’igihangange Kobe Bryant yavuze ku rupfu rw umugabo we

Umupfakazi w’igihangange Kobe Bryant yavuze ku rupfu rw umugabo we
30-01-2020 saa 13:50' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7335 | Ibitekerezo

Vanessa Bryant kuri uyu wa Gatatu yavuze ku nshuro ya mbere ku rupfu rw’umugabo Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna bishwe n’impanuka ya kajugujugu ati umuryango ushegeshwe burundu n’ibi byago.

Vanessa, muri 2001 nibwo yashyingiranywe na Kobe, mu butumwa yashyize kuri Instagram yagaragaje agahinda afite atangira avuga ko yabuze amagambo abivugamo.

Yanditse ati "Dushenguwe bikomeye no kubura bitunguranye umugabo wanjye Kobe –umubyeyi wari igitangaza ku bana, n’umukobwa wanjye mwiza Gianna – umukobwa wari umunyagikundiro, akaba umuhanga bitangaje ku bavandimwe be Natalia, Bianka na Capri".

Ibi yabitangaje nyuma y’iminsi 3 umugabo we Bryant n’umukobwa we w’imyaka 13 bapfiriye mu mpanuka ya Sikorsky S-76 yabereye mu misozi yo mu majyaruguru ya Los Angeles. Iyi mpanuka yahitanye abandi bantu 7.

Iyi kajugujugu yari igiye kuri Bryant’s Mamba Sports Academy aho Gianna yari mu bagomba gukina irushanwa rya basketball.

Vanessa yakomeje agira ati “Sinabona amagambo asobanura agahinda mfite aka kanya”.

Yahise ahindura ifoto ye kuri instagram ashyiraho iya Bryant na Gianna ati “Nkomezwa ni uko namenye ko mujyanye mwakundanaga. Twari twagize umugisha wo kubana namwe, twizera ko tuzabana iteka ariko mudukuwemo hakiri kare”.

Vanessa na Kobe Bryant bahuye bwa mbere ubwo Vanessa yari afite imyaka 17, icyo gihe hari mu ifatwa ry’amashusho yamurikiyemo imideli yiga mu mashuri yisumbuye.

Basezeranye gushinga urugo muri 2001, bashyingiranwa nyuma y’amezi yakurikiyeho. Bari bafitanye abana bane, Natalia w’imyaka 17 , Giana wari ufite imyaka 13, na Bianka w’imyaka 3 na Capri w’amezi 7.

Ababyeyi ba Kobe ntabwo bamutahiye ubukwe kuko yashyingiranywe n’umunyamerika w’umuzungu aho gushyingiranwa n’ umunyafurika uba muri Amerika.

Muri 2003, Kobe yashyinjwe gusambanyiriza umukobwa w’imyaka 19 muri hoteli, mu kiganiro n’abanyamakuru Vanessa yicaye iruhande rwa Bryant Kobe mu rwego rwo guhamya ko bakundana.

Bryant Kobe ni icyamamare mu mukino w’intoki wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika izwi nka ‘NBA’. Yitabye Imana kuri iki cyumweru aguye mu mpanuka y‘indege yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari igeze mu gace ka Calabasas mu mujyi wa Los Angeles.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA