AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umutoza Micho wa Uganda wanatoje u Rwanda yahamijwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina aranakatirwa

Umutoza Micho wa Uganda wanatoje u Rwanda yahamijwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina aranakatirwa
20-10-2021 saa 09:54' | By Editor | Yasomwe n'abantu 988 | Ibitekerezo

Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ya Uganda, Micho Milutin Sredojevic wanatoje iy’u Rwanda, yahamijwe ibyaha bibiri birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, akatirwa igifungo cy’imyaka itatu isubitse.

Micho Milutin uherutse no mu Rwanda ubwo Ikipe atoza yakinaga n’u Rwanda na rwo yatoje, yahamijwe birya byaha yakoreye muri Afurica y’Epfo mu kwezi k’Ukuboza 2020.

Nk’uko ubushinjacyaha bwabitangaje, ni ibyaha yakoze ubwo yari yaje mu mikino ya COSAFA, icyo gihe yari umutoza wa Zambia.

Bwagize buti “tariki ya 7 Ukuboza 2020 mu mikino ya COSAFA yabereye Gqeberha, umugore w’imyaka 39, yari azanye ikawa muri Wolfson Stadium, abaza Micho niba akeneye isukari mu ikawa ye, yaramuhakaniye amubwira ko akeneye ubundi bwoko bw’isukari, yerekana ku bice by’ibanga by’uyu mugore, uyu mugore yahise abibwira umukoresha we yihanangiriza Micho.”

“Nyuma kuri uwo munsi, uwo mugore yongeye gutwara ikawa muri ya Stade, icyo gihe noneho Micho yamufasheho mu buryo budakwiye.”

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Gqeberha (Port Elizabeth) rwasanze Micho Milutin ahamwa n’iki cyaha ndetse akatirwa imyaka 3 ariko isubitswe mu gihe cy’imyaka 5.

Micho akaba yahise ajuririra iki cyemezo cy’Urukiko.

Ishyirahawe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda (FUFA) ryatangaje ko uyu mutoza yari yabasabye uruhushya ko hari ibibazo bwite agomba gukurikirana, bikaba byarangiye agiye kugaruka mu kazi agakomeza imirimo ye nk’ibisanzwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA