AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

VIDEO : Mu bidasanzwe byaranze umukino wa Rayon Sports na Mamelodi abafana bikomye Radio 10

VIDEO : Mu bidasanzwe byaranze umukino wa Rayon Sports na  Mamelodi  abafana bikomye Radio 10
8-03-2018 saa 09:08' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 5405 | Ibitekerezo

Umukino wa Rayon Sports na Mamelodi Sundowns mu mikino y’amakipe yabaye ayambere iwayo, CAF Champions League, wari wahuruje imbaga wanavuzweho byinshi haba mbere y’uko uba na nyuma y’ibyawuvuyemo aho amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa, ibi bikaba byatumye abafana ba Rayon basanzwe ari benshi cyane mu gihugu bikoma bikomeye Radio 10 harimo n’abavugaga ko iyi Radio yari yavuze ko iyi kipe ya Rayon Sports itari ku rwego rumwe na Mamelodi

Ni umukino ubanza Rayon Sports yari yakiriye Mamelodi Sundowns, waberaga I Kigali kuri Sitade Amahoro I Remera, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Werurwe 2018. Uyu mukino watangiye ahagana 18h00 waranzwe no kwihagararaho ku makipe yombi ari nabyo byatumye urangira ntan’imwe ibashije kureba mu izamu ry’indi.

Nyuma y’umukino abakinnyi bamaze gushimira abafana babaye inyuma ndetse bamaze no kuririmba iranga ikipe yabo Rayon Sports ,abafana bibumbiye mw’itsinda rizwi nka Gikundiro Forever bateye indirimbo baririmba Radio 10 ngo ivuga ibinyoma n’andi magambo menshi aherekejwe n’ibimenyetso .

Bamwe mu bafana twabajije impamvu baririmba Radio 10 badusubizako ivuga ibinyoma bati “ bavuzengo turi abakene ngo ibitego bicye dutsindwa n’ibitego 5 ivuga ibitayireba amafaranga siyo ajya mu kibuga Radio 10 runwa “.

Akandi gashya kagaragaye kuri uyu mukino n’uburyo umuzamu wa Rayon Sports Bakame Atari yambaye umwenda usa n’uwabagenzi be kuko we yari yambaye uriho Fezabet umufatanya bikorwa wabo mushya mu gihe abandi bakinnyi bari bambaye Skol gusa ndetse n’uburyo amazina y’abakinnyi yari yanditse ntibwari bumwe nkuko amafoto ubona hasi aha abigaragaza .

REBA HANO ABAFANA BA RAYON SPORTS BIKOMA RADIO10


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA