konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Nyamirambo: Umugore yaguye gitumo umugabo we asambanyiriza umukobwa mu rugo rwe

Nyamirambo: Umugore yaguye gitumo umugabo we asambanyiriza umukobwa mu rugo rwe
7-11-2017 saa 12:28' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 12259 | Ibitekerezo 9

Umugabo witwa Gatete wo mu Kagari ka Rwezamenyo ya Kabiri mu Murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge yaguwe gitumo n’umugore we ari gusambanya umukobwa yari yacyuye mu rugo rwabo.

Uyu mugabo witwa Gatete usanzwe ashinzwe umutekano muri aka kagari yazanye uyu mukobwa mu rugo iwe ubwo umugore we yari yagiye mu kazi asanzwe akora ko muri Salon.

Uyu mugobo n’uyu mugore we bamaze imyaka itatu babana ariko batarasezeranye imbere y’amategeko, mu masaha ya saa tatu z’ijoro ngo nibwo umugore we yageze mu rugo rwe, agasanga umugabo ari kumwe n’undi mukobwa mu kindi cyumba dore ko ngo n’ubundi buri wese yari amaze iminsi arara ukwe kubera ibibazo byo kutumvikana bari bamaranye iminsi.

Uyu mugore yavuze ko akigera mu rugo yaketse ko umugabo we ari kumwe n’undi muntu mu cyumba ariko yamukomangira ngo amubaze akanga kumukingurira ahubwo akarushaho kumwuka inabi.

Yavuze ko yagiye kwiryamira ariko akomeza kumva bari kuganira maze arabyuka atabaza abaturanyi kugira ngo baze birebere iby’umugabo we ngo cyane ko yajyaga abwira ubuyobozi ko umugabo we ajya amuca inyuma bukamukingira ikibaba.

Abaturanyi babo bakigera muri uru rugo bamukomangiye yanga gufungura maze nabo bitabaza inzego za polisi zihita zihagera, uyu mugabo ndetse n’umwana w’umukobwa bararanye basohorwa muri icyo cyumba bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo.

Ubusanzwe uyu mugabo Gatete ndetse n’umugore we, bari bafitanye umwana umwe .
Gatete n’umukobwa bararanye ikimwaro cyari cyose mu maso y’abantu


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 9
Adelphine Kuya 13-11-2017

uyumugore ntakigenda pe kuba bataranasezeranye byo nirindi kosa wasanga nawe ataramuzanaga akabasanga aho bari umugore nuwihangana guhuruza nukwisebya nwese urukundo nirwo rwa mbere

Inumakazungu Kuya 9-11-2017

Mwiriwe!

Iyi nkuru irababaje,...
Gusa njyewe nk umugabo wubatse ufite na experiences z’urugo,..ikosa ndarishyira kuri uyu mugabo n’uyu mugore.
Kuko n uyu mugore uvuga ngo bamuciye inyuma nawe ni umunyamakosa.
Icya 1:umugabo yagize nabi ,..nta kuzana indaya mu rugo ubizi neza ko ufite undi kabonanubwo mubana mutarasezeranye,...kumva uri kujujura n’undi mugore birababaza.
Icya 2:uyu mugore nawe si shyashya,...kuko niba umugore yemera ko umugabo afata icyumba cye ,,.biba byarangiye,....ahubwo bakagombye gutandukana,..kuko ubundi umugabo n’umugore bahuzwa n]urukundo si Amategeko abahuza,..iyo urukundo rwabuze rero bakagombye kutarushya abaturanyi,,,bagatandukana,..cyane ko bo bitabagora kuko hta mategeko abahambiriyeho....
Muri make(Conclusion):police ntiyakagombye gufunga uyu mukobwa ndetse n’uyu mugabo nta cyaha yakoze cy\ubusambanyi cg ubushoreke,...ahubwo nirebe niba uyu mugore n’uyu mkugabo badashobora kwiyunga umwe akodeshe ukwe ,...gusa bemeranye icyazatunga umwana babyaye,....ngiyo inma natanga.Murakoze

Nsabimana Kuya 8-11-2017

uyumugabo murebye neza yariyararenganye

EDI Kuya 8-11-2017

Ntibyoshye

Bosko Kuya 7-11-2017

Hhhhh ! Sinshyigikiye ubusambanyi arko njye nsetse umugore utabariza uugabo ngo yamuciye inyuma kd batarasezeranye ubwo ntago yunvako yita uwo mukobwa wararanye nuwo yita umugobo we umusambanyi ! nyamara we amaze imyaka 3 asambana kuko ntakemeza ko ari umugore

Nsekanabo Jendediue Kuya 7-11-2017

ariko ibiniki? jye bitu ma ntazashaka hari kumarana imyaka3 bakaba bagicana inyuma ndababaye gusa uwo mudamu niyihangane twetwa buze abafite akazi none ababafite barikubaca inyuma uwanyira jyirira uwo mugore nkamwikundira

uk Kuya 7-11-2017

Ubukobwa nkubu nibwo budusenyera, babahane kuko umuntu abayaraje kubaka ntabwo arugukina, abagore baragowe pe,

uk Kuya 7-11-2017

Ubukobwa nkubu nibwo budusenyera, babahane kuko umuntu abayaraje kubaka ntabwo arugukina, abagore baragowe pe,

SERAZA Kuya 7-11-2017

nibamureke, imboga iyo zizanye urazirya ndabona kanateye amabengeza naryumwana kandi urunva niba batunvikanaga numudamuwe ubwo yarafite ibirarane rwose arartengana nibamureke pe.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...