konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Zaza yunamiye inzirakarengane za Jenoside ahiga kubwiza ukuri abayipfobya

Zaza yunamiye inzirakarengane za Jenoside ahiga kubwiza ukuri abayipfobya
11-11-2017 saa 16:30' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1128 | Ibitekerezo

Umuhanzikazi ukomoka muri Afurika y’Epfo, Zaza Mokhethi, wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 zihashyinguye.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2017, nibwo Zaza wari uherekejwe n’umugabo we Mokhethi n’abandi bahanzi bazahurira mu gitaramo yatumiwemo mu Rwanda yasuye urwibutso yunamira imibiri y’abasaga ibihumbi 250 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside.

Zaza wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yatumiwe na Billy Jakes uzamurika album yise “Umunyamateka” azamurika kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Ugushyingo 2017.

Uyu muhanzikazi wamamamaye mu ndirimbo “Calvary” yanahinduwe mu Kinyarwanda we n’itsinda ry’abamuherekeje batambagijwe ibice bigize urwibutso rwa Jenoside, banerekwa filime ikubiyemo amateka y’uburyo umugambi wa Jenoside wateguwe ndetse ugashyirwa mu bikorwa.

Mu butumwa yatangiye ku rwibutso, Zaza, yatangaje ko yakozweho n’amateka y’ibyo yabonye mu Rwanda ndetse anishimira uko Abanyarwanda biyubatse mu gihe gito bagashobora kwiyunga.

Yagize ati “Ibyo nabonye hano byankozeho cyane. Ninsubira muri Afurika y’Epfo nzigisha abana banjye aya mateka ndetse n’abandi bahanzi na bo bakwiye kuyamenya. Ibyo nabonye hano byose nzabisangiza abantu bose bankurikira binyuze ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo bamenye ukuri ku byabaye mu Rwanda. Mu ndirimbo zanjye nzashyiramo ubutumwa bugaragaza aya mateka yo mu Rwanda n’i Kigali by’umwihariko kuko isi yose ikeneye kubimenya. Ibi bizafasha kugaragariza ukuri ku byabaye mu Rwanda no guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Igitaramo “Umunyamateka” kizabera kuri Serena Hotel kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba, Billy Jakes yagitumiyemo abahanzi barimo Tonzi, Brian Blessed, Ben & Chance ndetse n’umukirigitananga Deo Munyakazi.

Abashaka kucyinjiramo bazishyurwa kuva ku 20,000Frw muri VVIP; 10,000 Frw muri VIP na 5000Frw ahasanzwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...