konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kwiyamamaza i Kigali ku mukandida Dr Frank Habineza byari agahebuzo - AMAFOTO

Kwiyamamaza i Kigali ku mukandida Dr Frank Habineza byari agahebuzo - AMAFOTO
2-08-2017 saa 21:29' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 11598 | Ibitekerezo 7

Dr Frank Habineza, umwe mu bakandida batatu basoje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Kanama 2017. Uyu mukandida asa n’uwaryohewe n’ibikorwa byo kwiyamamaza bigeze ku musozo cyane ko urugwiro yeretswe n’imbaga y’abanya Kigali bitandukanye cyane n’ibindi bice by’igihugu yagiye anyuramo yiyamamaza

Mu rugendo ruva ku biro bikuru by’ishyaka ayoboye rya Green Party biherereye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kimironko berekeza mu Murenge wa Kimisagara, akarere ka Nyarugenge aho uyu mukandida yari yateganije kwiyamamariza, Dr Frank Habineza aherekejwe n’abamotari ndetse n’abarwanashyaka bamushyigikiye muri iki gikorwa yari arimo cyo kwiyamamza bazengurutse Umujyi bagenda babwira abanya Kigali imwe mu migabo n’imigambi y’uyu mukandida.

Uyu mukandida wari umaze kuzenguruka uturere 29 asigaje akareke ka Nyarugenge, yageze ku kibuga giherereye mu kagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kimisagara muri aka karere ka Nyarugenge yakirirwa n’imbaga y’abantu bari bategereje kumva imigabo n’imigambi ye.

Dr Frank Habineza aherekejwe n’akarasisi k’aba Motari mu Mujyi wa Kigari berekeza Nyabugogo Dr Frank Habineza Yageze Nyabugogo mu Murenge wa Kimsagara asanga abantu benshi bamutegerezanyije akanyamuneza n’amatsiko menshi

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
jule habimana Kuya 5-08-2017

mwiriwe umugoroba mwiza hewe mubwirire itsinzi nirwawe ariko UTware abawe neza murakoze

irandokoye celestin Kuya 5-08-2017

nanjendanezere wekubg’intsinzi, yumukuruw’igihugu paul KAGAME, natwemu ricongo turamushigikiye rwose hano mukarere kamasisi.

Servand Kuya 3-08-2017

Murasetsa gusa.buruya se hariya ari na moto zingahe ,niho muvuga NGO byahagaritse ibintu?be mature.bariya bamotari nge iyo nabatirishije simbarenza?naho abaturage bari kimisagara ntumbwire uko wapimye akanyamuneza kuko uwamamaza ntajya hejuru y’umukingo ahubwo abyifsnira kwegwera ahari igukorwa.umwanzuro ni uko mbona uwanditse iyi nkuru ariwe utazi gutandukanya kwishimira umuntu no kumushungera.

Joanna Kuya 3-08-2017

Uwakubwiye se ko habineza Atari inkotanyi ni NDE?

Emmy Kuya 3-08-2017

ariko hatabayeho gutekinika amajwi uy mugabo yabatsinda

nur Kuya 2-08-2017

bari bamutegereje se cg bari bamushungeye!abanshi muri bariya ni inkotanyi cyane,ejobundi rendez vous ni kugipfunsi

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...